METEO|RWANDA: Uyu munsi mbere ya saa sita iragwa-IMVURA!

ITEGANYAGIHE:Uyu munsi Tariki ya 22 Gashyantare 2024 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’ Amajyaruguru, mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi, Rubavu na Nyabihu.

By NGANJI Chief Editor

Ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 5m/s.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu karere ka Nyagatare.
Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha.

Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080

Murakoze.

Byakorewe muri METEO RWANDA.

KIMELIVE.com

KOMEZA KWIYUMVIRA #RadioKIME aho waba uri hose (KANDA HANO)
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube