UPCOMING|ARTIST:Nyuma ya Tonyanza,yasohoye indirimbo nshya-IWABO W’ABERA!

GOSPEL:Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana mwamenyeye mu ndirimbo nka Tonyanza, Ndarambiwe,Arakiza,Ukuboko,Iwabo w’Abera n’izindi ubu yashyize hanze amashusho y;inndirimbo ” Iwabo w’Abera” ,nkuko amakuru agera kuri KIMELIve.com abivuga.

INDIRIMBO: Iwabo w’abera y’umuhanzi Aime Lewis ,yirebe hano

Tukimara kumenya ko yayishyize hanze aya mashusho y’iyi ndirimbo ye yari itegerezanijwe amatsiko n’abakunzi ba Gospel Music batari bakeya dore ko bari bamaze igihe bayumva muburyo bwa Audio kubitangazamakuru bitandukanye harimo na Radio KIME bakaryoherwa n’ubuhanga n’ijwi Imana yashyize muri uyu musore bamwe banita “Perezida”,Aiame Lewis akaba yishimiye kuba ashoboye gushyira hanze aya mashusho y’indirimbo ze ,akaba aniteguye kugenda abikora no kubindi bihangano bye.

Indirimbo ze zikunze gukundwa ndetse zikanasubirwamo n’abandi bantu bamukurikira ku mbuga nkoranyabantu batandukanye

Mu kiganiro gito n’uyu muhanzi usanzwe abarizwa mu itorero ry’Adventist b’umunsi wa Karindwi mu itorero rya Galileya ku Kibuye Bwishyura muri Karongi ,yabwiye KIMELIve.com ko impamvu y’iyi ndirimbo | Iwabo w’abera ,yayihimbye agendeye kubyo abona,bityo yifuza kubwira abihebye akababahumuriza

Aha ni mugitaramo aheruka kugirira I Galleria cyari kiswe Wakunzwe rwinshi(Photo:Archive)

Aime Lewis ati :

” Ni ukubera ko ubuzima bushariiriye abantu bari kunyuramo muri ino minsi ,nyuma yabwo hazabaho ubundi buzima.”

NIYONGIRA Aime Lewis mu kiganiro na Radio KIMELive

Tumubaza icyo ateganya mu ivugabutumwa rye ry’indirimbo .Lewis yagize ati :

” Ndifuza kubaha indirimbo zitandukanye ,n’igitaramo cyunganira ibyo nagiye nkora “

Uyu niwe Niyongira Aime Lewis bita Perezida ,akaba ari umuririmbyi wa Gospel Music (Archive)

Reka tubibutse ko uyu ariwe waherukaga gushyira hanze indi yitwa | Tonyanza ” nayo yamufunguriye inzira,iyi ndirimbo ” Iwabo w’abera” ikaba yarakorewe muri Coda Music (Audio) naho amashusho atunganywa na Oasis (Video).

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube