IJAMBO|UMUNSI:Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko-Yakobo:4:7-17

IJAMBO RY’IMANA :Bonjour📖 Ijambo ry’umunsi 📖 Kuwa mbere Tariki ya 26-02-2024,

By Ev.JOSEPH Hitimana

Nuko benedata mugandukire Imana ariko murwanye satani , nawe azabahunga.

Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri , nimwiyeze imitima .


Mubabare, muboroge murire , ibitwenge byanyu bihinduke agahinda.
Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko aribwo izabashyira hejuru.
Bene Data , ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi niyo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyasohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza.

Utegeka agaca imanza ni Imwe yonyine Ari yo Ibasha gukiza no kurimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza?
Nimwumve yemwe abavuga muti ” uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”, nyamara mutazi ibizaba ejo .
Mbese ubugingo bwanyu ni iki ? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamuka.
Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, Kandi tuzakora dutya na dutya. “
Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi
Nuko Uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

Yakobo:4:7-17

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube