IJAMBO|IMANA:Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda-1Yohana:4:18-21!

BONJOUR: 📖 Ijambo ry’umunsi 📖Kuwa kabiriTariki ya 05-03-2024 riragira riti:Imana ni urukundo , kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana , Imana ikaguma muri we.

By Ev.JOSEPH Hitimana

Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka , kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.

SONG: INDAHIRO by Israel Mbonyi ft Aime Uwimana


Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba , kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose .


Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda .


Umuntu navuga ati “Nkunda Imana ” akanga mwene se aba ari umunyabinyoma ,kuko udakunda mwene se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo , ngo ukunda Imana akunde na mwene se.

Ntucikwe n’igiterane kiri kubera i Remera mu masengesho yo kwiyiriza no Gusenga ni Pr Antoine Rutayisire wigisha ubu

1Yohana:4:18-21

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kandi mugire umunsi mwiza
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube