RRA|LIVE~UPDATE:Hakuweho ibihano kubirarane ,hita umenyekanisha-IMISORO!

RWANDA:Amakuru yizewe agera kuri www.KIMELive.com aturuka kuri Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bwana Pascal Bizimana Ruganintwali,aho yabitangarije abanyarwanda biciye kuri RTV yagaragaje ko abantu barenga ibihumbi 50, bafite ibirarane by’imyenda y’imisoro, abasaba kwegera iki kigo bakavugana ku buryo bwo kwishyura cyane ko bakuriweho amande akomoka kuri ibi birarane.

By KALAINganji

Ni ingingo Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana, yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe mu 2024, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.

REBA HANO IKI KIGANIRO CYOSE NA KOMISERI MUKURU WA RRA

kuva tariki 22 Werurwe kugeza tariki 22 Kamena 2024, uzamenyekanisha wese imisoro asonewe amande

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaje ko kuva tariki 22 Werurwe kugeza tariki 22 Kamena 2024, umuntu wese ufite umusoro atamenyekanishije kuva mu 2022, yakwimenyekanisha ku bushake akawutanga ntacibwe ibihano.

Bizimana yagaragaje ko iki cyemezo kireba abagera ku bihumbi 50 bafite ibirarane.

Ati:

“Hari abarenga ibihumbi 50 by’abantu bafite imyenda y’imisoro ariko yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Abo bantu, gukora ubucuruzi birimo kubagora kuko barahangayitse.”

Bwana Pascal Bizimana Ruganintwari mu kiganiro na Televisiyo y’igihugu,kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2024

Yakomeje avuga ko “Abantu bashobora kuba nta musoro bishyuye, hashobora kujyaho gahunda yo kuvanirwaho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake. Buriya abantu benshi batinya kumva bagwa mu bibazo byo kudasora ku gihe, bigatuma batimenyekanisha n’uwo musoro ntibawuzane.”

yavuze ko itegeko ryateganyije ko umuntu wese uzamenyekanisha umusoro w’ikirarane, atazacibwa ibihano cyangwa amande bityo abasora batagomba kugira ubwoba.

Ati “Ikindi ni uko uwamenyekanishije mu kwezi kwa mbere akishyura 50%, azajya ahabwa amahirwe yo kuba yakwishyura amafaranga asigaye mu byiciro birenze bitanu.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko impamvu z’iki cyemezo zishingiye ku korohereza abagowe no kwishyura ibirarane no kongera umubare w’abasora.

Iki cyemezo kireba ubwoko bw’imisoro itandukanye irimo umusoro ku mishahara y’abakozi, umusoro ku nyungu n’indi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko muri uyu mwaka w’isoresha wa 2023/2024, cyahawe intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 2.637 Frw, zihwanye na 52,4% by’Ingengo y’Imari yose ingana na miliyari 5.030,1 Frw.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Pascal Bizimana Ruganintwali, yahumurije abarenga ibihumbi 50 bafite ibirarane by’imisoro (Ifoto/RBA)

Reka tubibutse ko kubijyanye n’abemerewe gukora umusoro uzwi nka “Neant” bamwe bakora declaration ya Zero,amakuru twamenye ni uko bireba gusa abacuruzi batigeze binjiza milliyoni 20 ,ni ukuvuga millioni ebyiri buri kwezi,nibo babyemerewe gusa,nabwo ukaba wanditse mu misoro e tax ,ushobora kuba wagana ku ishami rya RRA rikwegereye ,cyangwa ukagana aho Radio KIME ikorera hose ,bakaguha ubusobanuro bwimbitse.

Ushobora gukomeza gukurikira no kumva Radio KIME aho waba uri hose ku isi b,ukanze HANO
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube