SOCIAL|LIFE:Menya neza Amateka yawo-UMUGANDA!

RWANDA:Benshi cyangwa bose bamaze kumva ijambo “Umuganda” ndetse n’abatari abanyarwanda ,bamaze kumenya ibyawo nubwo babataragera mu Rwanda.Watangiye bamwe batabyumva,ariko magingo aya umuntu aribyura akijyana aho abandi bari bagakorana “Umuganda”.Ese wakomotse hehe,kuki,ryari,na bande,gute?

By KALAINganji

INDIRIMBO:Twitabire Umuganda ya MUNYAKAZI Deo

Ubusanzwe umuganda n’ igikorwa cy’abanyarwanda gikomoka mu migirire n’ imigenzereze ya kinyarwanda aho gifite inkomoko ku migirire gakondo ku gikorwa cyitwaga “Umubyizi” aho abavandimwe , incuti n’ umuryango bishyiraga hamwe bagamije gukorere umwe muribo igikorwa murwego rwo kumufasha kumpamvu zinyuranye abanyarwanda rero bafitira kuri iyo mugirire , muri 1962 batangiza umuganda ari ibikorwa byo gufasha igihugu mu iterambere.

Ese ubundi Umuganda bwa mbere watangiye ryari mu Rwanda?


Umuganda watangiye gukorwa mu Rwanda muri 1962 ari igikorwa ngaruka cyumweru cyakorwaga n’ abanyarwanda bose bujuje imyaka y’ ubukure murwego rwo gufasha igihugu.

Ndetse nyuma waje guhinduka gahunda ya leta muri 1974 ushyirwamo imbaraga gusa abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza akamaro k’ umuganda mbese bawufataga nk’ ibikorwa by’ agahato.

Muri 1994 ubwo habaga Genocide yakorewe abatutsi, umuganda wavuyeho wongeye gusubizwaho muri 1998, uza mwisura nshya yo kubaka igihugu cyane ko cyari cyarasenyutse bigaraga, umuganda uba igikorwa ngaruka kwezi gihuriza abanyarwanda hamwe muri rusange bagamije kugira icyo bikorera munyungu rusange.

Ikindi twababwira ni uko umuganda waje gushimangirwa kandi wemezwa nk’ igikorwa cy’ iterambere rusange ry’ igihugu muri 2007, kuva ubwo ibikorwa by’ umuganda byashyizwemo imbara ndetse ibyakozwe bikajya bibarwa mugacirofaranga kugirango abaturage basobanukirwe n’ agaciro kibyo bakora.

Umuganda rusange mu Rwanda uba uteguye gute?

Mu Rwanda ubu hari byinshi bimaze kugerwaho mubyukuri bimwe muribyo ntibyari kugerwaho hatabaye imbaraga z’ abaturage rugero twavuga: imihanda yahanzwe, ibyumba by’ amashuri, amatarasi, ibiti byatewe, amazu y’ abatishoboye gukora isuku kugeza uyumunsi muzumva imvugo iteye ishema igira iti: u Rwanda n’ igihugu cyambere mu karere kirangwamo isuku.

IJAMBO:President Museveni avuga ijambo ku munsi w’ Umuganda- Kigali, 30 Nyakanga 2011 mu Rwanda

Si ibihuha kandi ariko si n’impanuka,sizindi mbaranga zakoreshejwe oya, n’ amaboko y’ abanyarwanda muri make n’ umuganda, mu Rwanda baciye nyakatsi nibindi, ibi byose tubikesha umuganda rimwe na rimwe umuganda abantu bawumva nkigikorwa gito bakagiha agaciro gake ariko iyo urebye ibimaze kugerwaho hifashishijwe umuganda ukumva n’ indangantekerezo shingiro yawo nibwo wumva neza icyo umuganda aricyo ndetse nimpamvu yawo.

Reka tubibutse kandi ko kuva icyorezo cya COVID 19 cyakwaduka , umuganda wabaye uhagaze , nyuma na magingo aya aho icyorezo kigenje amaguru make ibikorwa by’ umuganda byongeye gusubukura hibandwa cyane cyane ku kurwanya isuri ,gusukura imiganda ndetse n’ isuku yo mungo no ku mubiri.

Radio KIMELive.Com

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube