WEST|LIFE: N’intara igizwe n’ahantu nyaburanga,ikivu,isambaza,umupaka wa Congo-WESTERN PROVINCE!!

WEST/LIFE: Menya neza iby’utari uzi ku ntara y’uburengerazuma –AMATEKA !

Intara y’Iburengerazuba ni imwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali zigize Igihugu cy’u Rwanda .Iyi ntara ikaba Iherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu nkuko byumvikana aho ihana imbibi mu Majyaruguru n’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; naho mu burasirazuba ihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo; mu Majyepfo igahana imbibi n’Igihugu cy’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho mu burengerazuba igahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyicaro cy’Intara kiri mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura kuva muri Mutarama 2006 yashyirwaho kugera na magingo aya .

Perezida Kagame yashyizeho Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba,kuva tariki 04 Nzeri 2023

(KANDA HANO UREBE ABANDI BAKOZI B’INTARA Y’IBURENGERAZUBA MAGINGO AYA )

 Intara y’Iburengerazuba ifite ubuso bungana na km2 5.882, n’abaturage bangana na miliyoni ebyiri, ibihumbi Magana inani na mirongo icyenda na batandatu na Magana ane mirongo inani na bane (2,896,484). Intara y’Iburengerazuba yashyizweho n’itegeko No. 29/2005 ryo ku wa 31/12/2005 rigena imitegekere y’inzego z’Igihugu, ryavuguruwe mu itegeko n°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara.

Iyi Ntara yagiyeho hahujwe izahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Kibuye, Cyangugu n’igice cy’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Intara igizwe n’Uturere 07 ari two: Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Intara y’Iburengerazuba igizwe n’Uturere 07, Imirenge 96, Utugari 538 n’Imidugudu 3612.

Mu nshingano ifite intara harimo izi zikurikira:

1° Gukurikirana no kugira inama Uturere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta;

2° Gukorera Uturere ubuvugizi;

3° Kugira  inama  Uturere  ku  bikorwa by’amajyambere;

4° Kwita ku bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu;

Kubijyanye n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba

Ibiro bya Guverineri

Guverineri w’intara y’iburengerazuba kuri ubu yitwa Hon Lambert Dushimimana yahoze ari umudepite

Guverineri niwe uba ahagarariye Leta y’u Rwanda mu Ntara kandi ni we ushinzwe guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’Intara. Inshingano za Guverineri w’Intara. Guverineri w’Intara afite inshingano zikurikira: 1. Kuyobora inzego z’imirimo ya Leta mu Ntara; 2. Kugira inama inzego z’ibanze mu mikorere yazo; 3. Kugira inama Uturere mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu; 4. Kumenyesha ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko Intara iteye n’ikiyibayemo cyose gikwiye kwitabwaho; 5. Gutumiza no kuyobora inama ya Komite y’umutekano; 6. Gutanga raporo ku mikorere y’ Intara n’Uturere tuyigize; 7. Kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yemejwe; 8. Gukorana rimwe mu mwaka n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa inama nyunguranabitekerezo ihuza abayobozi batandukanye b’inzego za Leta cyangwa ihuza abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera bakorera mu Ntara; 9. Gukora indi mirimo iri mu nshingano ze yasabwa n’inzego zimuyobora.

Ibiro by’umunyamabanga Nshingwabikorwa

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa: Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara bugizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga. Abakozi b’Intara bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta. Inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Umunyamabanga Nshingwabikorwa ashinzwe ibi bikurikira: 1°Gutanga amabwiriza ku bakozi b’Intara, guhuza no kugenzura ibikorwa byabo; 2°Gutegura igenamigambi ryo ku rwego rw’Intara no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa; 3°Gusuzuma amadosiye n’izindi nyandiko zigomba kwemezwa cyangwa gushyirwaho umukono na Guverineri w’Intara; 4°Kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Intara akora cyane cyane imirimo ikurikira: a.Kukurikirana iyinjira n’isohoka ry’amafaranga ku rwego rw’Intara b. Gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’Intara no guha Guverineri w’Intara raporo; 5°Gukurikirana imirimo ikorerwa ku rwego rw’Intara; 6°Gukurikirana itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Intara; 7°Gukurikirana no kugenzura imishinga ihuriweho n’Uturere; 8°Kwita ku ikoranabuhanga n’ubumenyi by’abakozi b’Intara no kubongerera ubushobozi; 9°Gusimbura Guverineri w’Intara iyo adahari; 10°Kuyobora no guha amanota ku rwego rwa mbere abakozi b’Intara; 11°Gutegura umushinga wa gahunda y’ibikorwa by’Intara akawushyikiriza Guverineri w’Intara na we akawushyikiriza Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze kugira ngo awemeze; 12°Gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’Intara kugira ngo ishyikirizwe inzego zibishinzwe; 13°Gukora undi murimo wose yahabwa na Guverineri w’Intara ujyanye n’inshingano z’Intara.

UTURERE TURINDWI (7) NITWO TUGIZE INTARA Y’IBURENGERAZUBA

iyi ntara y’Iburengerazuba ikaba igizwe n’Uturere 7 aritwo: Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro.

Mu nkuru yacu itaha nka KIMELive.com tukazagenda tubabwira ibigize buri karere kamwe ku kandi,reka tube tubabwiyeho ubuyobozi bugiye buriho ubu muri buri karere:

1. RUBAVU

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu yitwa Bwana NZABONIMPA Déogratias


2.NYABIHU

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ni Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette


3.NGORORERO

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero kuri ubu yitwa Bwana NKUSI Christophe


4.RUTSIRO

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro yitwa MULINDWA Prosper


5.KARONGI

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi kuri ubu yitwa Bwana NIRAGIRE Theophile


6. NYAMASHEKE

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke kuri ubu yitwa Bwana MUHAYEYEZU Joseph Desire


7.RUSIZI

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yitwa KIBIRIGA Anicet

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube