๐Ÿ”ดWEST|CAMPAIGN :Incamake y’Umukandinda wa FPR inkotanyi muri Rubavu-PK24!

RUBAVU:Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba nโ€™umukandida ku mwanya wโ€™Umukuru wโ€™Igihugu, yasabye Abanya-Rubavu kuzitura uyu Muryango wabagabiye inka, batora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika nโ€™ayโ€™Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

By INGANJI Chief Editor

KURIKIRA HANO UKO IKI GIKORWA CYO KWIYAMAMAZA KU MWANYA WA PEREZIDA CYโ€™UMUKANDIDA WA FPR INKOTANYI KIRI KUGENDA !

UMUNOTA KUWUNDI UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I RUBAVU BIRIMO BIGENDA HANO MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA BW’U RWANDA:

12:15: Uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he?

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya bidashoboka.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingiye ku mutekano, bityo ko ukwiriye gusigasirwa.

โ€œNta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nkโ€™abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rwโ€™umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.

Ubu rero gutora abakandida ba FPR ari abadepite, ari Perezida, abadepite bโ€™abo dufatanyije ni ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30.โ€

Perezida Kagame yakomeje agira ati โ€œMubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka nโ€™ubushobozi bwโ€™umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.

โ€œKubana dushaka kubana rwose nโ€™abaturanyi ndetse nโ€™abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika nโ€™abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura โ€˜Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere ibyโ€™abandi ni ibyโ€™abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.โ€

Yasoje asaba abanya-Rubavu kwitegura, bagashimangira ibyagezweho tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi wโ€™amatora.

โ€œTariki 15, iriya tariki yadutindiye gusa. Nta kuntu twayihutisha ariko? Reka tubitwaze uko bimeze โ€˜Nda Ndambaraโ€™.โ€

Paul Kagame yashimiye imitwe ya politiki yahisemo kwifatanya na FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

12:00 Perezida Kagame yasabye abโ€™i Rubavu kwitura FPR Inkotanyi

Perezida Paul Kagame atangiye ijambo yibutse Abanya-Rubavu ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo nโ€™amajyambere yakugejejeho.

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitura FPR Inkotanyi tariki 15 Nyakanga 2024 mu matora.

Ati โ€œFPR Inkotanyi twese yaratugabiye. Inka mu Kinyarwanda, ijyanye nโ€™urukundo ariko icya mbere ijyanye nโ€™amajyambere. Ukugabira aba agukunda, ukugabiye aba akwifurije gutera imbere. Nicyo kimenyetso kiri mu nka mu muco wโ€™abanyarwanda.
โ€œHari imyaka yashize inka baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura. Kwitura, ni ugusubiza urukundo uwakugabiye.Ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye. Bityo rero, igikorwa twatangiye ejo [โ€ฆ] ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR.โ€

Yakomeje ashimira imitwe ya politiki yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi muri aya matora, agaragaza ko ubufatanye ari imwe mu ntego ziranga umuryango aberereye Chairman arizo โ€œUbumwe, Demokarasi nโ€™Amajyambereโ€™.

โ€œBuriya nโ€™abanga u Rwanda, nโ€™abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo abanyarwanda babyemere. Nibyo duharaniraโ€.

11:55 Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye Perezida Kagame ibyagezweho mu karere ka Rubavu muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Byโ€™umwihariko nkโ€™abaturiye umupaka, bashimye uburyo umutekano wโ€™u Rwanda udadiye.

Ati โ€œTumaze kugira umutekano usesuye, ibikorwa byโ€™iterambere byarakomeje. Umujyi wa Rubavu imihanda imeze neza, dufite nโ€™isoko ryambukiranya imipaka, ba bandi iyo ibiturika byoroiheje baza no guhahira iwacu.Iyo urebye ibintu byose twubatse, nta bwoba, nta ntugunda, ubona ko umutekano ari wo shingiro rya byose.โ€

11:45 Herekanywe Abakandida depite ba FPR Inkotanyi nโ€™amashyaka bari kumwe, aho abemejwe ari 80. Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi nโ€™amashyaka bafatanyije, bizakomereza mu bindi bice byโ€™igihugu kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube