🔴MUHANGA|Live~PK24:Umukandinda wa FPR Inkotanyi yari Muhanga uko byagenze-CAMPAIGN!

MUHANGA:Kuri uyu wa mbere tariki 26 Kamena 2024 kimwe n’ibimaze kubera muri Ngororero Ibihumbi by’abaturage bazindukiye kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bavuga ko bagiye kumugaragariza ibyishimo by’ibyo yabagejejeho harimo; umutekano, imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri na girinka yahinduye ubuzima bwabo.

By INGANJI Chief Editor

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yageze kuri Site ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu.

UMUNOTA KUWUNDI UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I MUHANGA BIRIMO BIGENDA HANO MU NTARA Y’AMAJYEPFO Y’U RWANDA/PK24:

15:37: Paul Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda, bitandukanye n’ibyavugwaga muri politiki ya kera, aho Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangiwe gutaha.

Ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda. Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

15:30: Paul Kagame yasuhuje abateraniye i Muhanga, abashimira kuba bagiye kumushyigikira, asobanura ko bitanga icyizere ko bazagira amahitamo neza.

Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo Abanyarwanda bafite rwo kuyavamo no kwiyubaka.

Ati “Urugendo rwo kwiyubaka turarugerereje. Hari aho tugeze hashimishije. Ntabwo dukwiye gusubira inyuma rero. Ibyo ndabivuga, mbwira Abanyarwanda bose, ntabwo ari FPR gusa. Abanyarwanda bose, ibyo bemera ibyo ari byo byose bindi, aho baturuka hose.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya politiki ishyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara, asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.

Ati “Naje hano kubibutsa, kubashimira icyizere no kubabwira ngo, nk’uko mbona uko mbona ari ko mubibona, mukomeze ibyiza twakoraga, byubaka igihugu cyacu, bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare. Ndangira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”

15:25: Perezida Kagame atangiye kuvuga Ijambo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuze ibigwi Perezida Kagame

Senateri Mureshyankwano Marie Rose, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko atashobora kuvugwa ibigwi byose bya Chairman Paul Kagame kuko ari byinshi cyane.

Yibukije abaturage bahuriye aha i Shyogwe, baturutse muri Ruhango, Kamonyi na Muhanga, ko hashize imyaka 30 nta Munyarwanda ugenda abundabunda, yikanga ko hari umubaza ubwoko. Ati “Twese turi Abanyarwanda. Muzatora nde?”

Yagarutse kandi ku buryo mu bice bitandukanye by’utu turere uko ari dutatu huzuyemo ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, ibitaro n’amashuri arimo ay’imyuga.

Yibukije kandi ko hari ibindi bikorwa byagezweho birimo ingandda n’imishinga irimo uwa “Green Amayaga: Amayaga atoshye”, aho umuturage atera ibiti mu muriwe kandi agahabwa amafaranga.

15:00: Nizeyimana Pie uhagarariye imitwe ya politiki ishyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka irindwi ishize.

Ati “Mu ishyaka UDPR dufite indamukanyo igira iti ‘Gira Paul Kagame’, tugasubiza tuti ‘Ijabo riduhe ijambo’.”

Yasobanuye ko impamvu ishyaka ryabo ryafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame ari ibikorwa by’ubutwari yakoze birimo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, kurinda amahoro no kuyabungabunga mu Rwanda no mu mahanga n’ibindi byinshi.

Nizeyimana kandi yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame, u Rwanda rwakiriye impunzi kandi ko rwiteguye no gufasha abandi bari mu kaga kandi rwubaka ibikorwaremezo byihutishije iterambere ry’iki gihugu.

Yagize ati “Tumaze imyaka 30 turi mu mahoro, ituze n’umutekano. Aya mahirwe dufite ubu, ubwitange ntagereranywa bw’Inkotanyi ni bwo dukesha uyu mudendezo. Ibi byose n’ibindi ntavuze ni wowe tubikesha Nyakubahwa kandida wacu Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, tukaba ari byo twashingiyeho twongera kubagaragariza icyizere.”

Bamubwiye ibyo bagezeho

Irene Mujawayezu, uhagarariye ababoshyi b’agaseke muri Ruhango, mu izina rya bagenzi be yagaragarije Paul Kagame ibyo bagezeho kubera ubuyobozi bwe bwiza.

Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko we na bagenzi be bishimiye uyu munsi bakiriyemo umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Ababoshyi ba Ruhango dutewe ishema n’uko ubana natwe mu buzima bwa buri munsi kuko twibuka ari wowe wateje imbere agaseke kakava ku giciro cya 500Frw ubu kakaba kageze ku 5000Frw na 10.000 Frw.”

Mujawayezu yasobanuye ko ibi byabaye nyuma y’uruzinduko Paul Kagame yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabashakiye abakiriya, bityo ko ubu Akarere ka Ruhango gafite abakiliya batanu babagurira uduseke.

Yasobanuye ko kubera ubushobozi buva mu gaseke, ababoshyi bafite ubushobozi bwo kwishyurira abana babo kaminuza, abandi bakajya mu mahanga. Ikindi kandi, ngo uduseke twa Ruhango dutatse amahoteli arimo Kigali Marriott n’izindi.

Mujawayezu yabwiye Kagame ko harimo ababoshyi b’uduseke babiri bagiye muri Amerika, abarimo we bajya ku mugabane w’Uburayi. Yamushimiye uruhare yagize kugira ngo ibi bigerweho.

Ati “Twishimira byinshi, imiryango imerewe neza. Nyakubahwa Chairman, umugabo ufite umugore w’umuboshyi, aranezerewe kandi arasusurutse. Nanjye rero uhagaze aha, sinari nkwiye kuba mpahagaze ariko kubera imiyoborere myiza, mpagaze aha ngaha nshima ibyo twagezeho, kandi nkumenyesha ko tukuri inyuma kandi igikumwe cyacu ni ku gipfunsi.”

Yashimiye Paul Kagame wabubakiye ibitaro bya Kabgayi, bifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi bagera kuri 400. Ati “Nyakubahwa Chairman, Imana iguhe umugisha.”

Amateka ibigwi n’Ubuganji bya Paul Kagame wiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda !

Paul Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango.

OGERA

Amashuri abanza yayigiye muri Rwengoro Primary School muri Uganda, ayisumbuye ayiga muri Ntare School na Old Kampala Senior Secondary School.

Mu myaka ya 1980 Paul Kagame yagiye kwiga ibijyanye n’ubutasi muri Tanzania, ahava ajya mu nyeshyamba za NRA zaharaniraga kubohora Uganda.

Mu 1979 ubwo yari afite imyaka 22, yifatanyije n’inyeshyamba ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni zari zikambitse muri Tanzania, batangiza urugamba rwahanganye na Idi Amini Dda, Milton Obote, na Tito Okelo, bahirika ubutegetsi muri Uganda, bayinjiza mu mpinduramatwara nshya.

Major Kagame Paul yabaye umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda, azwi cyane mu rwego rw’ubutasi n’iperereza. Mu mwaka wa 1989, Kagame yashakanye na Jeannette Nyiramongi, ubu bafitanye abana bane.

Ubwo hashingwaga RPF mu 1987, Paul Kagame ni umwe mu bari abayobozi b’igisirikare cyayo cyizwi nka RPA.

Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma gato y’urupfu rwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, aruyobora kuva mu 1990 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga.

Yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Ubumwe, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’u Rwanda w’inzibacyuho.

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye kwiyamamaza anatsinda amatora mu 2010 no mu 2017.

REBA HANO ANDI AMAFOTO YARANZE #PK24 MURI #MUHANGA(South):

Karibu MUHANGA GROUP

Amakuru #Updates z’umumaro zibera cg ziteganijwe kubera iwacu *@MUHANGA n’andi y’#Umumaro ni Hano👇

ABAKUNZI BA RADIO KIME i MUHANGA : (Kanda hano )

UMVA hano RADIO KIME: Listen to Radio KIME| MUHANGA

Better DOWNLOAD:This App #RadioBox@Playstore @Appstore in your phone😍🥰❤️

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube