🔴WEST|CAMPAIGN :Incamake k’Umukandinda wa FPRInktanyi muri Ngororero-PK24!

NGORORERO:Kuri uyu wa mbere tariki 26 Kamena 2024 Ibihumbi by’abaturage bazindukiye kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bavuga ko bagiye kumugaragariza ibyishimo by’ibyo yabagejejeho harimo; umutekano, imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri na girinka yahinduye ubuzima bwabo.

By Alain-Patrick KANYARWANDA

KURIKIRA HANO UKO IKI GIKORWA CYO KWIYAMAMAZA KU MWANYA WA PEREZIDA CY’UMUKANDIDA WA FPR INKOTANYI KIRI KUGENDA !
Song:IYO TWICARANYE (Remix) by BWIZA ft SENDERI #RadioKIMELive2024

UMUNOTA KUWUNDI UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NGORORERO BIRIMO BIGENDA HANO MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA BW’U RWANDA KURI UYU WA MBERE 24.06.2024:

12:31 Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba kwigira

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibyangombwa byose ngo rwibesheho rutabanje gutegera amaboko abanyamahanga, mu gihe cyose rufite ubuyobozi bwiza n’abaturage beza.

Ati “Abanyarwanda nk’ahandi muri Afurika hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, tugomba kubaho mu mwiryane, ko dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa […] kuki ari ba abandi, bakaba Imana gusa, twe turi he? Natwe tugomba kwitunga. Abandi n’Imana bakagira aho bahera.”

“Amateka twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu. Ntibitubuza kubana n’abandi, ntibitubuza gufashwa n’abandi ntibinabuza ko Imana itwibuka ko turi abayo.”

“Imana yaduhaye byose; amaboko, ubwenge, igihugu cyiza nk’iki usibye abaje bakaducamo ibice […] iyo nzira turimo, turashaka gushimangira iyo myumvire, kwikorera no kugerageza ibyo dushoboye duhereye ku byo dufite. Icya mbere igihugu gifite ni mwebwe. Birashaka ngo tube duhari bitari inkuru. Niba imyumvire ari iyo, ubwo guhitamo birakomeye koko?”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yahumurije abatuye Ngororero, abizeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byakozwe n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside, bitazongera ukundi.

Ati “Twabishyize iruhande, tubishyize iruhande, ntabwo byakongera rwose. N’abakomoka muri ibi bice nk’umwe cyangwa babiri bagana muri ziriya nzira, turabihorera ngo bazitsinde.”

12:27: Perezida Kagame yongeye gukomoza ku banenga demokarasi y’u Rwanda

Muri iri jambo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari abashidikanya kuri demokarasi y’u Rwanda, ariko irenze iyabo kuko Abanyarwanda bihitiramo bafite intego ya 100% mu gihe hari abayoborwa n’abatsinze kuri 15%.

Ati “Hari abumva ko ijana ku ijana atari demokarasi, bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe. Twe dukora ibitureba.”

“Ngo ijana ku ijana ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejobundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% iyo ni demokarasi gute? Ugasanga n’ababatoye ni nka 30% by’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko buriya bafitemo n’ubujiji.”

12:23 Perezida Kagame yabwiye ab’i Ngororero ko basabwa ibintu bibiri ku wa 15 Nyakanga

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje avuga ko icyamuhuje n’abatuye Akarere ka Ngororero n’abavuye mu bindi bice, ari ukugira ngo bibukiranye gahunda yo gushyigikira umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida depite bayo mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Ati “Twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora tariki 15 z’ukwezi tugiye kugeramo. Na byo bifite amateka aganisha ahongaho. Mu 2017 twari hano, na mbere yaho twaje hano. Ibyo ni urugendo rwa politiki, rwa demokarasi, gushyiraho hamwe n’iterambere.”

“Uyu munsi n’iyo tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira, guhitamo abayobozi mufatanya iyo nzira. Itariki 15 dufite guhitamo ibintu bibiri: Abadepite n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda. Hari abatumva u Rwanda riko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira.”

12:15 Perezida Kagame yashimiye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR Inkotanyi

Mu ijambo rye, Paul Kagame yatangiye ashimira abanyamuryango b’imitwe ya politiki yahisemo gufatanya na FPR Inkotanyi, ashimangira ko ibyo byerekana gushaka gukorera hamwe.

Ati “Reka mbanzirize ku gushimira […] Ndashaka gushima abayobozi, abanyamuryango b’imitwe ya politiki iri hano ifatanyije na RPF. Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize nta gishobora kubananira.”

“Muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo ariko buriya kuki batakoze ibyabo, bakibwira ko byabananiye, ahubwo ni uko bashyize mu kuri, babona ko dufatanyije ibyagerwaho ni byinshi kurusha ko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza, bamwe bigakunda abandi ntibikunde.”

12:08 Valerie Nyirahabineza, umwe mu bayoboke ba RPF Inkotanyi ukomoka muri Ngororero, yashimiye Perezida Kagame uburyo yagaruye ituze n’umutekano by’umwihariko muri Ngororero, ubwo aka gace kari kibasiwe n’Abacengezi nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyirahabineza yagize ati “warabirukanye ubageza muri Nyamuragira”.

Yashimye kandi ibyakozwe muri ako karere haba mu burezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

12:00 PSD yashimye Paul Kagame utarigeze atererana u Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta yatangiye agaragaza ko bahisemo neza ubwo bahitagamo gushyigikirwa umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Yavuze ko Perezida Kagame ari intwari itarigeze yibagirwa u Rwanda n’Abanyarwanda na rimwe, ubwo yakuriraga mu buhungiro ariko agaharanira ko u Rwanda rubohorwa na nyuma yo kubigeraho agakomeza kuruteza imbere.

Ati “Tuzi neza ko ibyo bitari gushoboka iyo hatababa umuyobozi w’intwari nkamwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Yavuze ko Perezida Kagame ari “Umuyobozi wavanye abanyarwanda mu icuraburindi, umuyobozi waciye inzara, uwakamiye abanyarwanda, uwagejeje uburezi n’ubuvuzi kuri bose, umuyobozi watumye ibyaro bibona amashanyarazi, umuyobozi udakangwa no guhangana n’ikibi n’abaashakla ko u Rwanda rutekana.”

Yasoje asaba abanyarwanda bose kuzashyigikira Paul Kagame mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

11:50: Dusabirema Dative yashimiye Perezida Kagame kubw’iterambere i Ngororero

Dusabirema Dative wo mu murenge wa Sovu, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yatanze ubuhamya bw’uburyo yiteje imbere, kuva ubwo yasozaga amashuri yisumbuye mu 2016.
Nk’umukobwa wari usoje amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo, yatangiye afasha abaturage kwita ku matungo yabo, agenda atera imbere kugeza ubwo ashinze iduka rifatika ricuruza imiti y’amatungo.

Ati “Iwacu bampaye igishoro cy’ibihumbi 25 Frw ntangire akuvura manuka mu baturage. Igishoro cyariyongereye ngera ku bihumbi 60 Frw, nguramo ingurube ebyiri zigenda zororoka, ndazigurisha zose bampa ibihumbi 600, mva kuri ya farumasi yo mu gikapu nshinga farumasi ku isantere.”

Yakomeje agira ati “Naje kubona igishoro cyiyongera, ntangira gucuruza inyongeramusaruro. Natangiriye ku mifuka 20 y’inyongeramusaruro, ariko ubu mbasha gupakiza ikamyo nini ya ‘Howo’, ngapakurura ifumbire abaturage bagahinga bakeza, bagasagurira amasoko.

“Sinari kubigeraho tudafite umuyobozi mwiza. Nyakubakwa Chairman iyo utaza kubaka aya mashuri meza ya Nine Years Basic Education sinari kubasha kwiga […] . None utagutora yatora nde?”

11:30 PEREZIDA KAGAME YAGEZE KURI STADE YA NGORORERO

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze kuri Stade Ngororero aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ni akarere ka gatatu agezemo nyuma ya Musanze na Rubavu.

Abo Perezida Kagame yakuye mu bukene bamufata nk’umubyeyi

Nyirambonizanye Cecile utuye mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, Umudugudu wa Cyahafi, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame wakuye benshi mu bukene ari umubyeyi ukomeye cyane, ndetse ngo we n’abandi bose biteguye kongera kumutora.

Ati “Ikintu cya mbere twishimiye ni umuhanda, dufite umuhanda, dufite amashanyarazi, ikindi twishimiye Kagame yakuye abakene mu bwigunge, yaduhaye ‘Girinka’ nanjye ubwanjye yarayimpaye ubu nanjye noroza abandi.”

Yavuze ko iyi nka yamufashije kurera abana umunani yari asigaranye ari umupfakazi, nyuma aragiza iziyikomokaho abandi bantu bane ndetse n’ubu iyo afite mu rugo rwe isigaje igihe gito ngo ibyare.

Ati “Nari wa mugore wihebye utanagira akazi mbese w’umukene ariko ubu abana umunani bose narabareze ndabakuza bamwe natangiye kubashyingira abandi bari mu mashuri ndabishyurira, muri rusange buzima bumeze neza cyane.”

Uyu mugore w’imyaka 50, yavuze ko Paul Kagame “ni umubyeyi ukomeye cyane, umubyeyi wemeye guha abakene akabazamura akabubakira, ha handi wasangaga hari umukene urara mu ivu, atagira aho ataha ariko ubu iyo urebye umuntu wari umukene aryamye mu nzu isakaje amabati, ikinze neza irimo sima rwose ubona ko ari umubyeyi ukomeye cyane.”

– Hari abaje mu ijoro hagati!

Hakizayezu Damascène wo mu Murenge wa Hindiro, yabwiye IGIHE ko yavuye mu rugo saa Sita zuzuye mu ijoro, aje gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR, Paul Kagame wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka Karere ka Ngororero.

Uyu musore ashimira Perezida Paul Kagame ko yabahaye umuhanda wa kaburimbo bakaba babona imodoka zibajyana aho bashaka, babonye amashanyarazi n’ibindi byiza byinshi kandi ngo bizeye ko bazabona n’ibindi.

Ati “Ikidushimishije ni uko yaduhaye umuhanda ubu tukaba tubona imodoka, tukaba dufite n’amashanyarazi n’amazi. Ni umubyeyi wacu.”

10:44 Nda ndambara yandera ubwoba

Muri aka kanya, abari kuri Stade ya Ngororero bari kubyina “Nda ndambara yandera ubwoba” babifashijwemo na Nsabimana Léonard.

Iyi ndirimbo izwi cyane i Rubavu aho Paul Kagame yiyamamarije ku Cyumweru.

10:31 Dr Claude yinjiriye muri ’Contre-succès”

Song:CONTRE SUCCES (Remix) by Dr CLAUDE #RadioKIMELive2024

Umuhanzi Dr Claude na we ahawe umwanya ku rubyiniro, asaba abaturage ba Ngororero kubanza kuririmba “Contre Succès” mbere y’uko abwira umu-Dj akazamura umuziki.

Ariel Wayz aracyari ku rubyiniro, amufasha gususurutsa abari kuri iyi stade.

Uyu muhanzi yahise akurikizaho “Baramujyanye”.

Song:INJYANA by ARIEL WAYS ft JUNO KIZIGENZA #RadioKIMELive2024

10:22 Ariel Wayz na we yageze ku rubyiniro

Riderman yagumye ku rubyiniro, nyuma yo kuhasanga Bwiza mu gihe kuri ubu biyongereyeho Ariel Wayz aho bafatanyije kuririmba indirimbo zirimo “Depanage” na “Away”.

Ab’i Ngororero bagabiwe inka, iyo uvuze Paul Kagame bacinya akadiho

Mukantwari Asterie utuye mu Mudugudu wa Rususa, Akagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero, yabwiye IGIHE ko bakimara kumva ko Perezida Kagame yemeye kwiyamamaza bumvise ibinezaneza bibuzuye kubera ibyo yabagejejeho.

Uyu mubyeyi wahawe inka mu 2008, yavuze ko yari abayeho mu bukene bukabije ariko iyo nka yatumye yiteza imbere yubaka inzu nziza, anywa amata kandi atera imbere mu bukungu.

Ati “Yahaye abana bose kwiga, umwana wese utsinze tutitaye ngo ni uwo kwa runaka, ubu hasigaye higa ubwenge ntabwo hasigaye higa umwana wo kwa runaka, icyo na cyo twarakimushimiye.”

“Inka bayimpaye ntagira ibishingwe [ifumbire], nca inshuro ahandi none uyu munsi nanjye inshuro ndayitanga. Uyu munsi nanjye narubatse umwana ari ku ishuri, nta mashanyarazi nagiraga ariko uyu munsi nkanda ku gikuta, kubera inka yampaye yagize aho imvana igize n’aho ingeza ari yo mpamvu nzamuvuga mu gitondo, saa Sita… Iyo bamuvuze rero njya ejuru, ndi umubyeyi wishimiye Paul Kagame kubera ibikorwa bye, birivugira n’umwana umubajije yakubwira ati ‘yazanye ibiryo ku ishuri turarya’.”

Uyu mubyeyi ahamya ko “Abana bacu yarabarebye aravuga ati ‘reka nshyire ifunguro ku ishuri ubu bararya ikindi ejobundi Covid-19 yatuzambije aravuga ngo reka njye mu mahanga ndebe ukuntu Abanyarwanda banjye batapfa kuko umutungo munini afite ni Abanyarwanda ni yo mpamvu iyo tumuvuze, namwe mumuvuze turitakuma tukiterera hejuru.”

10:07 Bruce Melodie na Bwiza bazamuye amarangamutima y’ab’i Ngororero

Mu ndirimbo “Ogera”, aba bahanzi bombi ni bo babanje ku rubyiniro ndetse bishimiwe n’abaturage bazamuye amabendera ya FPR Inkotanyi hejuru.

Bakurikijeho “Selebura” ya Bruce Melodie mbere yo kuririmba “Nta Kibazo na kimwe” aho hahise hinjiramo Riderman na we uri hano hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi.

10:00 DJ Brianne yatangiye gususurutsa abaturage b’i Ngororero.

Mbere y’uko abahanzi barimo Bruce Melodie na Bwiza bajya ku rubyiniro, DJ Brianne n’itsinda ry’abakobwa bakenyeye Kinyarwanda, bari gususurutsa abaturage.

 Ababyeyi bo mu Ngororero bizihiwe

Iby’ingenzi byagezweho i Ngororero mu myaka irindwi ishize
Bimwe mu bikorwaremezo byakozwe muri Ngororero, harimo iyubakwa ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi byubatswe hagati ya 2019 na 2020,, byoroshya ubucuruzi hagati ya Ngororero na Musanze.

Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro 6 ziva ku 10 120 muri Kamena 2017 zigera ku ngo 58 500 mu Ukuboza 2023.Imiturire muri Ngororero yitaweho kuko hubatswe imidugudu ine y’icyitegerezo ari yo Kigali, Kanyenyeri, Nyabipfura na Kazuba

Abaturage ba Ngororero batishoboye bafashijwe mu rugendo rwo kwikura mu bukene bahabwa amatungo magufi arimo inkoko 9590 ku miryango 959, ingurube 378 ku miryango 310, ihene 525 ku miryango 263; ibikorwa byatwaye ingengo y’imari ingana na 340 257 310 Frw.

Mu kwita ku mibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage, harimo igikorwa cyo kubaka ibitaro bya Muhororo, hubatswe ibigo nderabuzima n’amavuriro y’banze 35 ku buryo byagabanyije ingendo ndende abarwayi bakoraga byaja kwivuza binatuma ibyo kurembera mu rugo bihinduka umugani.

Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri bigera kuri 841 byamaze kubakwa bitwaye ingengo y’imari ingana na 5 189 525 549 Frw. Ibi byagabanyije ubucucike ndetse n’ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya kw’ishuri, binahesha akazi abaturage mu mirimo y’ubwubatsi n’iy’ubwarimu nyuma y’uko ibyumba byiyongereye.

Hubatswe amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools).

Abagera ku 87 729 bobonye akazi muri Gahunda ya VUP, bibafasha kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Hubatswe hanasanwa inzu z’abatishoboye agera ku 2201 maze bituma aba baturage babona aho bakinga umusaya banabona aho bahera bajya mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Song:NYWEE PK24 (Remix) by Nel Ngabo#RadioKIMELive2024

REBA ANDI MAFOTO AJYANYE N’IKI GIKORWA CYO KWIYAMAMARIZA MURI #NGORORERO/PK24:

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube