🔴RUSIZI|CAMPAIGN~Live:Umukandinda wa FPR Inkotani ari Rusizi uyu munsi-PK24!

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, ni umunsi wa gatandatu wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame ndetse iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi bazindutse cyane bagana kuri Stade ya Rusizi.

by INGANJI Chief Editor

Kurikira hano uko bigenda biva kurwergo rumwe rujya kurundi /Live Streaming

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Rusizi nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye na Nyamagabe.

INGANJI ifatanije na IGIHE turi kuri iyi Stade ya Rusizi kugira ngo ikugezeho uko ibikorwa byose bigenda

Ohereza ibisabwa kuri email:iserwanda@gmail.com ukurikije ibyo iri tangazo rivuga

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I RUSIZI BIRI KUGENDA:

Ikaze kuri Stade ya Rusizi aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

11:08 Abantu basaga ibihumbi 200 ni bo bari kuri Stade ya Rusizi aho bategereje kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.

Abagore b’i Rusizi bashimira Kagame Paul wabahaye umutekano bagacuruza

Kanziga Olive wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko yazindutse kare agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi kubera umutekano yahaye igihugu ubu bakaba bakora ubucuruzi bwabo ntawe ubahutaje.

Ati “Nta muntu ugira ikibazo ngo agire umutekano muke, ikindi abagore yaduhaye ijambo turagenda tugakora ibintu byacu nta muntu utuvundira, yaduhaye kwambuka tukajya muri Congo [RDC] tukagira icyo dukora ibintu byacu bikagenda neza, no mu kwiga yagiye adufasha.”

Yavuze ko mu bituma bakomeza kujya Paul Kagame inyuma harimo no kuba yarubakiye abatishoboye amacumbi, abandi bagafashwa muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza.

10:43 Abanya-Rusizi bakomeje gucinya akadiho

DJ Ira ari gucuranga indirimbo zirimo Uwangabiye Inka by Lionel, Akabando, Mutore cyane, FPR Oyee, Karame Mwungeri, Ogera, Hitamo, Dimba Hasi (by Kibonke), Azabatsinda, ⁠Nywe na Nda ndambara mu gihe hategerejwe Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame uhagera mu minota mike iri imbere.

10:25 Chriss Eazy, King James na Knowless bahawe umwanya uhagije wo gususurutsa Abanya-Rusizi

Nyuma ya Chriss Eazy waririmbye “Bana”, King James yaririmbye “Ndagukumbuye” mu gihe Knowless yahise akurikizaho “Sweet Mutima”.

King James yishimiwe cyane n’abaturage benshi bari kuri iyi Stade.

Eazy yaririmbye kandi “Jugumila” mbere y’uko King James ashyiraho “Ganyobwe”.

Abanyabugeni bakoze mu nganzo, bashushanya Paul Kagame uhora atekerereza u Rwanda n’abarutuye

Niyonshimiye Cédric uzwi nka Wadam, ari kumwe n’urubyiruko bakorana mu byerekeye ubugeni, yabwiye itangazamakuru ko yamaze icyumweru akora igihangano gisobanura uko Paul Kagame atekerereza igihugu n’abagituye.

Uyu musore wakoze iki gihangano, yavuze ko ifoto iri ibumoso igaragaza uko Perezida Kagame ajya n’inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku byo abaturarwanda bakeneye, hakaba iyo hagati isobanuye uko Perezida Kagame aba ari kumwe n’abaturage bishimanye na ho ifoto y’iburyo ngo ikavuga uko aba yibaza abatifuriza u Rwanda ineza, niba babona babigeraho.

Ati “Ari gutekereza ku gihugu, ntabwo afite ubwoba natwe kandi turamushyigikiye nta bwoba dufite, tuzamutora 100%, uyu ni uwacu, ni papa wacu.”

Niyonshimiye avuga ko bishimira ko nyuma y’uko Paul Kagame yagaye Abanya-Rusizi kubera umwanda ubu ari ahantu hacyeye.

Ati “Muri aka gace hari ibyondo none habaye kaburimbo kubera Paul Kagame, n’ubusitani hano ntibwahabaga, ntabwo byari ibintu byiza pe, yadukoreye ibintu byinshi byiza akazi k’ubugeni n’ubuhanzi karagenda, ni ibintu byinshi twavuga ariko iyo bigeze ku kuvuga ibikorwa bye biraturenga.”

Uru rubyiruko ruvuga ko aho ibintu bigeze ari byiza cyane ku buryo biteguye kumutora ubundi agakomeza kubaha amahirwe yo gukora, kwiga neza no gutera imbere.

10:06 Gususurutsa Abanya-Rusizi birakomeje

Kuri ubu hagezweho abahanzi King James, Knowless na Chriss Eazy baririmbye “Tumutore ni we” mbere yo gukurikizaho izindi ndirimbo zabo bwite.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude bamaze kuhagera

10:00 Bruce Melodie na Bwiza basusurukije ab’i Rusizi

Abahanzi bombi bajyanye ku rubyiniro baririmba “Ogera” na yo ivuga ibigwi bya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.

09:45 Igisupusupu yageze ku rubyiniro

Umuhanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ ari kumwe na Agnès, bageze ku rubyiniro baririmba “Ikipe itsinda” ivuga ibigwi Kagame Paul.

Bakurikiye abahanzi b’i Rusizi bahawe umwanya wo kuririmbira mu rugo.

Paul Kagame ariyamamariza i Rusizi, Akarere k’ubushabitsi gafite ibyiza nyaburanga

Umunsi ku wundi Akarere ka Rusizi gatera imbere binyuze mu bikorwaremezo byagutse bigenda bigashyirwamo n’amahirwe y’ishoramari abyazwa umusaruro.

Rusizi ihana imbibi n’ibihugu bibiri birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imiterere y’aka karere ituma benshi mu bagatuye bakora ubucuruzi n’abaturanyi babo ku buryo hari abakita ak’ubushabitsi kubera ubwo buhahirane bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi.

Rusizi ni kamwe mu turere twatoranyijwe ku ikubitiro muri dutandatu twunganira Umujyi wa Kigali. Kari muri turindwi tugize intara y’Iburengerazuba. Kagizwe n’imirenge 18, utugari 93 n’imidugudu 586.

Umujyi wako ni Kamembe. Kuva hambere wabarizwagamo Umurenge wa Kamembe n’igice gito cya Mururu na Gihundwe mbere yo kwagurwa ukanagera mu Mirenge ya Giheke na Nyakarenzo.

Mu mfuruka z’uyu mujyi hubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yoroshya imigenderanire, imihanda iracanirwa ndetse hagenda hatekerezwa indi mishinga igamije gufasha abaturage kwiteza imbere.

Kuva mu 2022, Umujyi wa Kamembe wazamuwemo byihuse inyubako nyinshi zirimo izasanwe nyuma yo guhabwa ibyangombwa byo kuvugururwa ndetse n’izubatswe nshya zijyanye n’icyerekezo cyawo nk’ugwa mu ntege uwa Kigali.

Hambere uwageraga muri uyu mujyi yabonaga inzu z’ubucuruzi ziganjemo izishaje, bivugwa ko zubatswe kera n’Abarabu bageze i Kamembe mu gihe cy’abakoloni.

Impinduka ziri i Rusizi zikora mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima bw’umuturage aho agera kuri serivisi zitandukanye nk’iz’ubuvuzi, iz’imari n’ibindi kandi bimworoheye.

Ku rundi ruhande ariko hari ibigikeneye imbaraga zaba iza Leta n’iz’abikorera mu guhaza ibyifuzo by’abaturage nko kugerwaho n’amazi meza.
Rusizi ifite umwihariko wo kuba ifite ibyiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo kubera amateka akomeye n’igisobanuro bifite ku Banyarwanda.

Ni yo irimo Urugo rw’aho Umwami Yuhi V Musinga yabaye mbere yo guciribwa i Moba mu cyahoze ari Zaïre; Umusozi w’Ibanga ry’Amahoro uteraniraho ibihumbi by’abakirisitu bagiye mu ngendo nyobokamana; ku gicumbi cya ADEPR aho yaboneye izuba; Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyabaye icya mbere mu Rwanda; Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’Ishyamba rya Cyamudongo; Ikiyaga cya Kivu gifite ubwiza gikesha uburobyi bukiberamo n’ibirwa birimo Nkombo, Ishywa na Gihaya bikibarizwamo ndetse n’Amashyuza ari mu Kibaya cya Bugarama.

Aka gace kandi kazwiho kuba isoko y’amashanyarazi ava mu Mugezi wa Rusizi, agaburira ibihugu byo mu Muryango w’ibihuriye ku Biyaga Bigari (CEPGL).

Ni akarere kera ibihingwa bitandukanye ariko kahaye umwihariko umuceri wo mu Bugarama, icyayi cya Shagasha, kawa, imbuto zinyuranye zirimo imyembe n’amaronji, urutoki, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.

I Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane ubw’inka, ihene, inkoko, inkwavu n’ingurube. Bwiyongeraho ubw’amafi n’isambaza byo mu Kivu.

Mu rwego rw’inganda, Rusizi ifite Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA, Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha, Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma mu gihe hari n’into nk’izitonora kawa 16 n’izitunganya umuceri zirenga eshanu.

Akarere ka Rusizi korohereje abashoramari kubona ubutaka bwo kubakamo ibikorwaremezo no gushyiramo imishinga itandukanye ituma karushaho gutera imbere.

Kuri ubu hari inyubako ziganjemo iz’amahoteli mashya ari kubakwa hafi y’Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko Ku Bagore.

Iyi mishinga yiyongeraho ku yindi migari yo kubaka imihanda irimo nk’uhuza Gihundwe na Busekanka mu cyerekezo kigana ku Nkombo, watangiranye n’ingengo y’imari ya 2023/2024. Kuri ubu hatangiye no kubakwa Icyambu cya Rusizi kiri kubakwa mu Budiki.

Mu bijyanye na serivisi z’ubukerarugendo, abasura Rusizi bafite amahitamo menshi y’aho bashobora gucumbika, aho gufatira amafunguro cyangwa ka kawa. Ubu habarurwa hotels 28, motel umunani na restaurants zirenga 20.

Kivu Marina Bay ni yo iyoboye izindi n’inyenyeri enye; iziyikurikira zirimo Emeraude Kivu Resort, La Classe Hotel, Vive Hotel & Appartments, Centre Diocésain de Pastorale Incuti, Progress Hotel n’izindi.

09:43 Ababyeyi b’i Rusizi n’abandi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu babukereye

Umuhanzi Chriss Eazy agera kuri Stade ya Rusizi

DJ Ira ni we uri gucuranga umuziki kuri uyu wa Gatanu

09:20 Abahanzi batangiye gususurutsa abari kuri Stade ya Rusizi

Nduwimana Jean Paul ni we ugiye ku rubyiniro bwa mbere ndetse yahereye ku ndirimbo igira iti “Tuzamutora”.

 Ab’i Rusizi babyutse iya rubika bagiye gushyigikira Paul Kagame bafata nk’umucunguzi

Nkurunziza Jérôme utuye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko yabyutse saa Cyenda z’igicuku yerekeza kuri Stade ya Rusizi gushyigikira Paul Kagame, Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka Karere.

Ati “Impamvu nabyutse iyo saha yose n’abandi bose turi kumwe kuko hari byinshi yatugejejeho, by’umwihariko hano i Rusizi, Cyangugu yari urundi Rwanda, Rwanda B. ubu dusigaye turi Abanyarwanda, twahawe agaciro turagenda ijoro n’amanywa, iyo dushaka kugera i Kigali, yaba ari saa Sita ntawe ukitubaza ngo uturutse hehe? Ibyo turabimushimira.”

Uyu mugabo yavuze ko akarere kabo kateye imbere binyuze mu burezi bwahawe abantu bose nta kuborabanura, n’ibindi bikorwa by’iterambere bihari.

Ati “Imihanda hano murayibona, amazi amashanyarazi, Umujyi wa Rusizi mwabonye uburyo ucyeye, amagorofa ubushabitsi burakorwa n’ubukerarugendo, ni byinshi tumushimira yatugejejeho ari na cyo gituma twese tuza kumushyigikira.”

Nkurunziza yahamije ko Paul Kagame kuri we ari nk’umucunguzi kuko iyo adahagarika Jenoside ubu aba atari muzima.

Ati “Njyewe mufata nk’umucunguzi wanjye kuko ni we wandokoye, yahagaritse Jenoside cyane cyane ko iyo atayihagarika ntabwo mba nkiriho, nyuma yo kundokora Jenoside n’umuryango yanyishyuriye amashuri ahagarara no mu mwanya w’umubyeyi, andihira amashuri ndiga ndangiza Kaminuza.”

Yavuze ko i Rusizi, ibyinshi babigezeho hasigaye kubisigasira no kongera ibikorwaremezo nk’imihanda ifasha mu buhahirane no kunoza ububanyi n’amahanga by’umwihariko ku bihugu bituranyi by’u Rwanda kugira ngo bashobore gukorana ubucuruzi.

08:35 Akanyamuneza ni kose ku Banya-Rusizi

Abaturage b’i Rusizi bari gucinya akadiho mu gihe bategereje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu masaha make ari imbere.

 Bimwe mu byagezweho mu Karere ka Rusizi mu myaka irindwi ishize

Ni byinshi byagezweho muri Rusizi birimo imihanda mishya no kwagura isanzwe kugira ngo Rusizi nka kamwe mu turere dufite imijyi yunganira uwa Kigali, ikomeze itere imbere.

Mu cyiciro cya mbere muri iyi gahunda yo guteza imbere imijyi, hubatswe imihanda ya kilometero 5,11 ku ngengo y’imari ya 5.444.976.714 Frw, mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe na kilometero 5,8 cyo cyatwaye arenga miliyari 5,8 Frw naho icya gatatu cya kilometero 5,64 cyatwaye arenga miliyari 7,6 Frw.

Ntiwavuga imihanda yubatswe muri Rusizi, udakomoje ku wa Pindura-Bweyeye wa kilometero zirenga 30, uyu ukaba warakuye abatuye Bweyeye mu bwigunge ukanaborohereza urujya n’uruza muri uwo Murenge n’ibindi bice by’igihugu.

Ibikorwa bigamije kugeza amashanyarazi kuri benshi byarakozwe mu mushinga watwaye amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni 10. Byatumye ingo zifite amashanyarazi ziva ku 39.373 mu 2017 zigera ku 84.004 mu 2023.

Amazi nk’ikintu cy’ingenzi ku buzima bw’abantu na yo yagejejwe kuri benshi, hubakwa uruganda rutunganya amazi rwa Mwoya rufite ubushobozi bwo gutanga m³ 3000 ku munsi, ibigega by’amazi 47, imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 218,6 ndetse n’amavomo 169. Ibi byose byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 12 Frw.

Ubu mu Mirenge ya Gikundamvura, Bugarama, Butare, Bweyeye na Nyakabuye; ikibazo cy’amazi cyagiye nk’ifuni iheze.

Abanya-Rusizi bari batuye ahashobra gushyira ubuzima bwabo mu kaga batujwe neza kuko imidugudu y’icyitegerezo irimo uwa Murambi na Kibangira yubatswe bigafasha mu gutuza imiryango 334 no kuvana igera kuri 751 mu manegeka.

Mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, i Rusizi hubatswe igikumba rusange cy’abagenerwabikorwa ba Girinka bo Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rango, mu Murenge wa Gashonga ndetse hatanzwe inka 1842 mu kunganira imiryango no kuyifasha kwigira.
Ibi byatwaye ingengo y’imari ya 1.050.000.000 Frw.

Hatunganyijwe amaterasi y’indinganire mu Mirenge ya Butare, Bweyeye, Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga, Gikundamvura, Nkungu na Nyakabuye. Ibi bikorwa byajyanye n’ibyo gutanga ifumbire n’ishwagara hagamijwe kuvura ubusharire mu butaka, bikaba byaratwaye ingengo y’imari ya 791.616.000 Frw.

Hubatswe kandi ubwanikiro bw’ibigori n’imbuga z’imiceri ku ngengo y’imari ya miliyoni zirenga 171 Frw.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe inzu y’ububiko (Rusizi Bonded warehouse) ku ngengo y’imari y’arenga miliyari 1,5Frw.

Hubatswe isoko rya Rusizi ku ngengo y’imari ya miliyari 1,955 mu gihe irya Bugarama ryo ryatwaye miliyari 1,7 Frw.

Hari kandi icyanya cy’inganda cya Rusizi, uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi (TOLIRWA), ububiko bubiri (MCD, RUSIZI TRINITY), uruganda rutunganya ibiribwa (MUTEESA) n’urukora impapuro (paper bags, GASANA).

Mu mibereho myiza n’ubuzima, hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, hatanzwe imbangukiragutabara hirya no hino ku bitaro n’ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Uburezi ntibwasigajwe inyuma kuko ibyumba by’amashuri 1,073 byarubatswe bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 6,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ya 157.421.677 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 5643 mu kunganira imiryango ngo ibashe kwiteza imbere. Uretse gahunda ya Girinka kandi, hari abaturage babonye akazi bagera ku 26.511 muri gahunda ya VUP mu gihe hubatswe hakanasanwa amazu agera ku 5487 mu rwego rwo gufasha abaturage kugira aho baba heza.

Kivu Marina Bay ni hoteli yihariye kandi igezweho yubatswe i Rusizi

Umuhanda Bweyeye -Pindura woroheje ubuhahirane

Imihanda itandukanye yo mu mujyi wa Rusizi yaravuguruwe

Umujyi wa Rusizi utuwe n’abayisilamu benshi

Benshi bamaze kugera muri stade

Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Rusizi

Akarere ka Rusizi kari ku buso bwa kilometero kare 960,52, ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, kakaba gatuwemo n’abaturage 485.529 ku bucucike bw’abagera kuri 871 kuri km² imwe.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yaherukaga i Rusizi mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa 28 Nyakanga 2017, aho abaturage baho bamubwiye ko bazamutora na we akabasezeranya ko nibabikora, we n’abo bafatanyije kubaka u Rwanda mu Muryango wa FPR Inkotanyi, batazabatererana.

Icyo gihe yavuze ko nta gace k’u Rwanda gashobora gutereranwa kandi ko nta n’Umunyarwanda byakorerwa, idini yaba avamo ryose cyangwa handi hose yaba akomoka aho yagize ati “ntawe dusiga inyuma.”

Abanya-Rusizi bayiraye ku ibaba biteguye kwakira Paul Kagame

Mu masaha y’ijoro, benshi mu baturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rusizi berekezaga kuri stade aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza.

AMAFORO AJYANYE N’IYI GAHUNDA YO KWIYAMAMARIZA i RUSIZI/PK24

Itangazo ryihutirwa rwa Rwanda Revenue Autority ku bijyanye no kugaragaza umusoro muri e-tax

KOMEZA GUKURIKIRA RADIO KIME HANO

TEAM Live:

Chief Editor:Alain-Patrick Kanyarwanda

Photo: Kwizera Remy Moses

Source: ISE vs IGIHE (RPF-Inkotanyi)

.

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube