VISIT|KARONGI:Byinshi utari uzi ku karere ka Karongi bita Inkingi ya Mwamba!-KIBUYE

KARONGI:Benshi bahaheruka kera hitwa Kibuye,abandi bahaheruka vuba mu bukerarugendo butandukanye ,mu gufata amashusho meza y’indirimbo,mu guhaha isambaza,mu mahugurwa n’inama ,mu kwezi kwa buki n’ibindi bikorwa bikunze gutuma aka gace gasurwa n’abatari bakeya bavuye hirya no kino ku isi bibarizwa mu karere ka Karongi ,kazwi ku kabyiniriro ka “Inkingi ya Mwamba”,ari nabyo tugiye kurebera hamwe mu gusobanukirwa neza bikeya muri byinshi bihatse Karongi.

By INGANJI Chief Editorial

This image has an empty alt attribute; its file name is image-26.png

Akarere ka Karongi ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Kakaba gaherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, hagati mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ahakorera Akarere ka Karongi ni muri Rubengera

Icyicaro gikuru cy’aka karere kikaba kiri mu Murenge wa Rubengera, mu Kagari ka Gacaca mu mudugudu witwa Kamwinjagi.

Mayor mushya w’Akarere ka Karongi uherutse gutorwa Madamu Valentine Mukase wanayoboye imibereho myiza y’abaturage ba Karongi

Akarere ka Karongi gahana imbibi n’uturere twa: Nyamasheke: mu Majyepfo y’Iburengerazuba, Muhanga na Ruhango mu Majyepfo y’Iburasirazuba, Nyamagabe na Nyamasheke muMajyepho ashyira Iburengerazuba, Ikiyaga cya Kivu Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro mu Majyaruguru, na Ngororero mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba.

Ikindi wamenya ni uko Ikiyaga cya Kivu kibarizwa Iburengerazuba, naho Akarere ka Rutsiro kakaba kabarizwa mu Majyaruguru, naho Ngororero iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba.

Ni hake wasanga Akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu kakaba n’irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki y’Igihugu izwi nka Nyungwe aho inzira igana iyi parike nayo usanga ari urukererezabagenzi bitewe n’utundi duce nyaburanga turi muri iyo nzira.

 AMWE MUMATEKA YIHARIYE USANGA MURI KANO KARERE KA KARONGI:

🔷Rwabisuka

Rwabisuka ni urutare ruherereye mu Murenge wa Rugabano, rukaba ruherereye hari n’umuhanda uva mu Karere ka Muhanga ugana i Karongi. Uru rutare rukaba ari ibuye rimwe rishashe rikagera ahazwi noho ku Rutare rwa Ndaba. Uretse kuba ari rurerurere aho rugera ku bureburere buugera kuri 200m, runafite akandi karusho kuko uruhagazeho areba amataba meza ya Rubengera, Ubuhinzi bwuhirwa bwa Gitwa, imisozi y’Isunzu rya Kongo Nili, Umusozi wa Gisunzu, imisozi ya Sakinnyaga, Pariki ya Mukura ndetse n’Ikiyaga cya Kivu.

🔷Urutare rwa Ndaba

Urutare rwa Ndaba ruhererye mu Murenge wa Rubengera, rukaba ruri ku muhanda Uva mu karere ka Muhanga. Uretse isumo irunyuraho, ni urutare rubumbatiye amateka ya kera rukaba n’irembo rya Karongi, Akarere k’ubukerarugendo butaboneka henshi.

🔷Ibigabiro bya Rwabugiri

🔷Ikiyaga cya Kivu ibirya n’Inkengero zacyo

Ikiyaga cya Kivu, uturwa, inkombe zacyo, ibimera bigikikije,urusobe rw’ibinyabuzima umwuka uhehereye ugiturukamo, kugitemberamo hifashishijwe ubwato,… ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

🔷Icyayi cya Gisovu

Icyayi cya Gisovu gihinze mu nkengero z’Ishyamba rya Nyungwe. Kikaba kiri mu misozi ifite ubwiza butangaje. Iki cyayi kizwiho kwiharira uburyohe aho kiza kw’isonga mu ruhando mpuzamahanga. Kikaba nacyo gikurura ba mukerarugendo dore ko kiri ahatarenze 1km uvuye ku isoko ya Nile ya kure kurushaizindi, nayo isurwa nabenshi bazi Nili nk’Uruzi rukora urugendo rurerure kureza izindi, aho ruturuka mu misozi ya Karongi.

🔷Isoko ya Nile

Uruzi rusumbya izindi uburebure bw’urugendo, rukaba rubumbatiye amateka mensi arimo n’aya Gikirisitu, ubuzima bw’ibihugu nka Misiri ubundi igizwe n’ubutayu bushingiye kuri uru ruzi, Nile ivuka mu Murenge wa Twumba, ahagaragaye isoko ya kure kuruta izindi.

🔷Wisumo

Wisumo ni mu Ishyamba rya Nyungwe aho ugera ukakirwa n’ubwoko butandukanye bw’inguge.

Akarere ka Karongi kagizwe n’ibice by’imisozi izwi nk’Isunzu rya Kongo-Nil, muri iyo misozi hakaba harangwa n’ubukonje butuma igihingwa cy’icyayi kihaturuka kigira umwimerere mu buryohe, dore ko icyayi cya Gisovu kijya kiza ari icya mbere ku isi  mu buryohe.

Ibi bice byera kandi ibindi bihingwa birimo ibigori, amashaza, ibirayi, ingano n’ibindi. Hari kandi n’ibice byegereye ikiyaga cya Kivu, bizwiho kuba bitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza wa kawa, ibigori, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, imboga, imbuto, n’ibindi.

Imiterere ya Gisovu, n’ubunyamwuga bukoreshwa mu gutunganya icyayi cyaho bituma kiba indashyikirwa mu buryohe.

Muri rusange ibice byose by’Akarere ka   Karongi biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka cyangwa n’akamaro hafite mu bukungu bw’igihugu.

Bajya bavuga ngo “Nta foto,nta cyabaye!”,Muhantu nyaburanga KIMELive yabashije gusura twavuga nka:

Isoko ya Nil,
inkengero z’ikiyaga cya Kivu,
Gaz Methan,
Ibigabiro bya Rwabugiri,
Pariki ya Nyungwe
Icyayi cya Gisovu
Igiti cy’Imana y’Abagore,
Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Bisesero,
Ishyamba kimeza rya Muciro,
Urutare rwa Ndaba,

Udusozi tuvugwaho amateka yihariye n’ibindi.

Ikiyaga cya Kivu usibye no  kuba ari ucyiza nyaburanga ni n’amahirwe y’ishoramari i Karongi
umuhanda uzwi ku izina rya Kivu  Belt uhahurira n’undi uva Kigali Muhanga,

Akarere ka Karongi gafite ubwiza bunashingiye ku bikorwa remezo aho usanga ari ihuriro ry’abagenzi bitewe n’umuhanda uzwi ku izina rya Kivu  Belt uhahurira n’undi uva Kigali Muhanga, bituma Karongi igaragaza ubwiza ntagereranywa.

Byifashe gute kubijyanye n’bukerarugendo muri Karongi

Muri rusange, iyo bavuze Akarere ka Karongi, abantu benshi bumva: ubukerarugendo ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahantu ho kuruhukira. N’ubwo iyi myumvire ari ukuri ariko ntibumbatiye igitekerezo nyakuri cy’icyo Ubwiza bw’Akarere gasobanuye. Iyi ni yo mpamvu muri iyi nkuru nka KIMELive tugaragaza icyo ubwiza bwa Karongi buteye.

Aha ni urugero rw’umugi wa Bwishyura ahari n’ikicaro gikuru cy’Intara y’iburengerazuba,ibitaro bikuru n’ibindi

Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, aho ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n’ibihingwa byuje ubwiza bwisangije icyicaro ku ruhando mpuzamahanga, amahoteli,  umuco wa gitwari n’inzu ndangamurage y’ibidukikije ni bimwe mu rusobe mpuruzabagenzi.

ANDI MAFOTO MEZA AGARAGAZA KARONGI BAMWE BANITA MU BUSUWISI BW’AFURIKA

Objectives of (ISE/KIME)Ltd are grouped in three specific aims:

  1. Organization:Organizing professionally smart events trough smart people connected to strong sponsors and partners.
  2. ConnectionCreating an effective and meaningful connection into all stakeholders in the showbiz industry (ARTIST –BUSINESSMAN & FANS), hence to achieve the organizational vision.
  3. PromotionMaking sure that the local artistic products will go as far as possible, being recognized and producing the meaningful feedback to the entertainment industry (ARTIST –BUSINESSMAN & FANS).

For More about INGANJI Social Entertainment ,don’t hesitate to contact our given contact:

Email:info@kimelive.com or kimelive007@gmail.com

(+250)788664497/ 733330001 / 78603963/ 7388981261

#INFORMING #SELLING #ENTERTAINING #BUYING #ADVERTISING
KOMEZA WIYUMVIRA #RadioKIME HANO,AHO WABA UGANJE HOSE KU ISI #TweTuravugaMukatwumva
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube