🔴KARONGI|PK24~Live:Umukandinda wa FPR Inkotanyi yari muri Kibuye,dore uko byagenze-CAMPAIGN!

MBONWA Stadium:Nkuko byari byitezwe n’inkingi za Mwamba za Karongi kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena2024 , ni umunsi wa munani wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame aho yari ategerejwe n’abaturage benshi baturutse muri Karongi, Rutsiro n’ahandi hatandukanye.

By INGANJI Chief Editorial

LIVE|STREAMING:Reba hano usubiremo uko igikorwa cyo kwamamaza #PK24 muri Karongi i Mbonwa cyagenze mu mashusho

Umukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza kwiyamamaza muri aka Karere ka Karongi nyuma yo kuva mu twa #Musanze, #Rubavu, #Ngororero, #Muhanga, #Nyarugenge, #Huye, #Nyamagabe, #Rusizi na #Nyamasheke.

Song:Inkingi ya Mwamba (KARONGI) by Intore Jean de Dieu Tuyisenge

INGANJI zacu dufatanije na IGIHE turi kuri Site ya Mbonwa, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi kugira ngo tukugezeho uko ibikorwa byose bigenda umunota kuwundi.

Bike wabanza kumenya ku Karere ka Karongi

(Kanda Hano ubanze umenye Kano karere)

Muri make Akarere ka Karongi kari muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, kari ku buso bwa km² 988,7.

Aka karerer gatuwe n’abaturage 373 869 biganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 52,3%. Bose batuye ku bucucike bw’abagera 482 kuri km².

This image has an empty alt attribute; its file name is cropped-KIME-Karongi-Radio-Official-logo.jpg

Komeza ukurikire uniyumvira Radio KIME aho waba uganje hose ku isi(#RadiBox @Play&Store App)

KURIKIRA UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I KARONGI BIRI KUGENDA:

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri aka Karere muri Kanama 2022 mu ruzinduko rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 27 Nyakanga 2017 aho yabwiye abagatuye ko nubwo ibipimo bigaragaza imibare y’iterambere ryagezweho byazamutse, ariko uyu Muryango ucyifuza gukora byinshi ku buryo bizamuka bigasatira 100%.

LIVE STREAMING |UKO BYAGENDAGA BIBA UMUNOTA KUWUNDI :

Paul Kagame yageze kuri Site ya Mbonwa

11:52 Dr Sabin Nsanzimana wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, yahereye ku kibuga cya Mbonwa, Paul Kagame yiyamamarijeho, avuga ko kera cyari cyuzuyemo amabuye ariko ubu kikaba kiri gutunganywa ngo kivemo stade mpuzamahanga.

Yavuze ko by’umwihariko, yazanye umutekano muri aka gace kari karimo ‘Zone Turqouise’, abanyamahanga bashaka gucamo u Rwanda ibice.

Ati “Ubwo Chairman yari ayoboye RPA, hari abanyamahanga baje bashinga urubibi ku Rufungo, urundi barushyira Rusizi, bahita izina ‘Zone Turquoise’. Uwo mbabwira araza aravuga ati ‘Oya’, u Rwanda ntawe urucamo ibice. Muvuge muvuye aha’.

Icyakurikiyeho, bayabangiye ingata. Bagenda ‘kibuno mpa amaguru’. Banagerageje kugaruka baca mu Kivu, mu Ishyamba rya Gishwati na Mukura, aravuga ati ‘Ntibishoboka’.

Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini, indeshyo ahubwo yanditseho ati ‘iyi karita uyifite ntabwo arembera mu rugo’.

Aha turi, kera muri za 1980, hari abantu bayoboraga igihugu baza guhura n’abaturage biyamamaza, abaturage bati ‘ibyo mwatwijeje mwiyamamaza biri he? Icya mbere cyari umuhanda, bawubajije barawubura. Barabwira bati ‘Ntimuzi ko twabahaye i Kivu, abaturage bati twaracyihasanze. Ngo ariko twabahaye Urutare rwa Ndaba, bati na rwo twararuhasanze. Chairman we yaduhaye umuhanda wa Kivu Belt.

Twagemuraga amagi inaha tukagezayo umureti kubera umuhanda mubi. Uyu munsi ni isaha imwe ukaba ugeze Rubavu, amasaha abiri uba ugeze Rusizi.”

11:37 Mukama Olivier uhagarariye ishyaka PSR, ryifatanyije na FPR, yavuze ko bahisemo gushyigikira kandidatire y’umukandida Paul Kagame kubera ko mu myaka 30 ishize impande zombi zakoranye neza.

Uyu mugabo wavuze ko iri shyaka ryashinzwe mu 1991, yasabye urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba kuzitabira amatora bose kandi bagatora ku gipfunsi.

Ati “Urubyiruko mwese ndabasaba ku itariki 15 Nyakanga ntihazagire umuntu usigara, muzafate abasaza mubasindagize ahasigaye mutere igikumwe ku gipfunsi, saa Sita z’amanywa gahunda yo gutora izaba irangiye ahasigaye tubyine intsinzi.”

11:30 Nshimiyimana Jean Baptiste ni rwiyemezamirimo ukora ububaji bugezweho. Yavuze ko ubwo yajyaga kwiga amashuri y’ubumenyingiro atumvaga ko azamugirira akamaro, ariko amaze kuyasoza abona akamaro kayo.

Nshimiyimana yavuze ko akimara kwiga yahawe akazi mu kigo yigagaho, amafaranga yahembwaga ayifashisha mu gutangiza ‘isarumara’ ye, atangira arangura imbaho nke, kugeza ubwo ubu asigaye arangura imodoka nini yuzuye.

Yavuze ko ububaji bw’iki gihe bwahindutse cyane kubera agaciro bwahawe na Leta, ku buryo ababaji basigaye bifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Ababaji b’uyu munsi ntabwo tugikora ububaji bwa pigapiga, tugendana n’ikoranabuhanga.”

Yasabye bagenzi be kwitura Paul Kagame tariki 15 Nyakanga 2024, batera igikumwe cyabo ku “Gipunsi’.

Paul Kagame yageze kuri Site ya Mbonwa

11:16 Chairman wa FPR INKOTANYI akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yageze kuri Site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi, ahateraniye ibihumbi by’abaturage baje kumushyigikira.

“…Ntabwo nishimye ku kibazo cy’umuhanda Karongi-Muhanga na Kigali,ntabwo byanshimishije kuko uko numvishe cyagakwiye kuba cyarakemutse kera.Ariko kiraje gikemuke!Ndabibasezeranije”

Chairman #PK24

“…..Iki kibuga cya MBONWA nagikiniyemo Karate,ndabona kiri kuba cyiza vuba aha dushobora kuhakiri

umwana wa Rubengera ,wavukiye muri Rutsiro🙆‍♀️

Muri iyi mandant Nyakubahwa Chairman ,mbisabiye akazi nzaze mbafashe kuhataka

Jean Baptiste NshimiyimanaV/P w’urubyiruko muri Karongi

“AMASAKE N’INKOKO bya #Karongi byaracanganyukiwe ,ngo ntibikimenya igihe cyo kubikira ,Ijoro n’amanya birasa hano i Karongi,ndanasuhuza umuhungu wanjye uri kunkukirana kuri Televisiyo”

Master of Ceremony (MC)

09:44 Knowless, King James na Chriss Eazy ni bo bagezweho

Aba bahanzi uko ari batatu binjiriye muri “Tumutore ni we”, indirimbo ivuga ko Paul Kagame ari we muyobozi ubereye u Rwanda.

09:33 Igisupusupu na Agnès bari ku rubyiniro

Abahanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ na Agnès bahagurukije ab’i Karongi mu ndirimbo “Ikipe itsinda” ivuga ibigwi umukandida Paul Kagame.

I Karongi bishimiye ko ibikorwaremezo byageze mu bice byose

Muhire Bonaventure waturutse mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yabwiye itangazamakuru ko yahisemo gukomeza gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa yakoze n’aho igihugu cyavuye mu myaka 30 ishize.

Ati “Ibikorwa birivugira, amavuriro twarayabonye, amashuri, imihanda ubu muri buri kagali harimo Poste de santé. Yatanze Girinka mu baturage, abana bagwingiye babonye amata abakuru bafite inkunga y’ingoboka ibyo byose ni ibintu dukesha umubyeyi wacu Paul Kagame.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 yifuza ko mu myaka iri imbere, ibikorwaremezo byakomeza kwiyongera, hakubakwa imihanda kandi nibura buri mudugudu ukagira ivuriro ry’ibanze kuko ibindi bikorwaremezo bisigaye byo byamaze kugera ku baturage hafi ya bose.

10:52 Abari kuri Site ya Mbonwa bakomeje gucinya akadiho mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye zivuga ibigwi Umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame.

Hari abacyereye kureba Paul Kagame wababereye umubyeyi aho abababyaye batari

Francine wo mu Murenge wa Mubuga yabwiye itangazamakuru ko yazindukiye kuri Site ya Mbonwa agiye kureba umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko yabakoreye ibintu byinshi.

Ati “Ni umubyeyi watugiriye akamaro. Naje kumureba kugira ngo numve ibyo azatugezaho kuko n’ubundi yadukoreye ibintu byinshi, twaje kugira ngo tumushyigikire, tuzamutore 100%. Yatubereye umubyeyi aho ababyeyi bacu batari, yubatse imihanda, yahagaritse Jenoside.”

“Ikintu cya mbere ni umutekano hirya no hino amasasu aravuga ariko twe turaryama tugasinzira, ni ingirakamaro gusa icyo tumusabira ni umugisha nta kindi.”

Uyu mubyeyi w’imyaka 46 avuga ko mu myaka iri imbere Perezida Kagame yakomeza kwita ku bagore nk’uko yabikoze mu myaka ishize.

Ati “Nta mugore ugikubitwa, asigaye yiga amashuri nk’uko umugabo yayigaga mbese ubu umugore afite uburenganzira ku kintu cyose. Ubu icyo dushaka ko adufasha ni ukugira ngo twiteze imbere nkatwe abagore bo mu cyaro tumenye aho ifaranga riri turikirigite kuko ufite umutekano nta kintu utakora. Umutekano turawufite, turashaka kugana ibigo by’imari akadushyigikira kuko abenshi turacyitinya.”

Francine yavuze ko iyo bavuze Paul Kagame ahita yumva iterambere, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byose byatuma Abanyarwanda barushaho gutera imbere.

AMAFOTO N’AMASHUSHO AGARAGAZA UKO GUSABA NO GUKWA BITEGURA UBUKWE BIRI KUBERA KARONGI AHAGIYE NO KUBAKWA STADE YA MBONWA/Foto:#Inganji ft #Igihe:

CHITA Magic umwe murubyiruko rufite ibiganiro bikunzwe kuri YoutubeChannel,yaje i Karongi nawe gushyigikira #PK24

Abo Paul Kagame yubakiye i Karongi bemeye barara bagenda ngo bajye kumushimira

Mukashyaka Bonifilda utuye mu Mudugudu wa Kabageni, mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashari, yabwiye itangazamakuru ko yaturutse iwe saa Mbili z’ijoro agiye kuri Site Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaho mu Karere ka Karongi, kubera ibyo amukesha birimo kuba yarabaga hanze ariko yubakirwa inzu y’amabati ari na yo yasizemo abana be akajya gushyigikira uwo yita ‘umubyeyi we’.

Ati “Kagame yangiriye neza, nari n’umupfakazi sinagiraga epfo na ruguru, sinagiraga ahantu mba, icyatumye nzinduka ni uko yankuye imvura mu matwi, amvana ku gasozi ubu ndasakariye n’amabati, ubu nta kibazo mfite abana baratuje ndetse nabasize mu nzu, ubundi babaga hanze.”

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko nk’abagore hari byinshi bashimira Paul Kagame birimo kuba yarabateje imbere, bajya mu mashyirahamwe, bafashwa kwiga n’ibindi.

Ati “Nta mudamu ugiheranwa, ubu tumeze neza rwose natwe turajya mu nama tukabaza ikibazo cyangwa tugatanga igitekerezo kandi kikumvikana.”

Mukashyaka avuga ko mu myaka iri imbere abantu bafite intege nke byaba mu bushobozi n’imbaraga bajya bategwa amatwi kandi ibibazo byabo bigakemurwa vuba kuko hari igihe bitinda gukemurwa.

08:50 Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Karongi, barimo n’abo mu Karere ka Rutsiro.

Muri Karongi hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo muri Rugabano, Murundi, Ruganda, Rwankuba na Mutuntu. Byatumye imiryango 486 ituzwa neza, indi 1521 ikurwa mu manegeka.

Ku byerekeye ubuhinzi n’ubworozi muri Karongi hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM) ku ngengo y’imari ya 341.242.820 Frw.

Hatanzwe inkoko 5040 ku miryango 504, ingurube 228 ku miryango 191 n’ihene 250 ku miryango 125.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe isoko rya Karongi ku ngengo y’imari ingana na miliyari 1,53 Frw.

Mu mibereho myiza n’ubuzima, hasanwe Ibitaro bya Kibuye, hubakwa Ikigo Nderabuzima n’amavuriro y’banze 35.

Mu kwita ku burezi, hubatswe ibyumba 967 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 7,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri atanu y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 234.989.550 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4048 muri gahunda ya Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 42.803.

Abaturage batujwe mu mudugudu wa Rugabano bashima ko batujwe neza

Abakorera mu isoko rya Kibirizi bemeza ko ryahinduye imikorere

Agakiriro ka Karongi kubatswe mu buryo bugezweho

Amazi muri aka Karere yegerejwe abaturage

Ibigo nderabuzima byubatswe muri buri murenge

Imihanda inyuranye yagiye yubakwa muri aka Karere

Isoko rya Kijyambere rya Karongi rifasha mu buhahirane

Umuhanda wa Kivu Belt woroheje urujya n’uruza mu ntara y’Iburengerazuba

IPRC Karongi ifasha urubyiruko kuminuza no kunguka ubumenyi

Udukiriro twafashije benshi kwihangira imirimo i Karongi

Uduce tw’ubucuruzi twagiye dutezwa imbere

Ubuhinzi bw’icyayi buri gushyirwamo imbaraga i Karongi

Amagambo “Tora PK 100%” agaragarira buri wese yanditswe ku musozi hejuru

Ku Musozi wa Sakinnyaga witegeye Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera, handitse amagambo agira ati “Tora PK 100% ✓”.

Buri wese uri mu nkengero z’iyi site cyangwa uyiriho, abasha kuyasoma.

Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Karongi

Akarere ka Karongi kari muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, kari ku buso bwa km² 988,7.

Gatuwe n’abaturage 373 869 biganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 52,3%. Bose batuye ku bucucike bw’abagera 482 kuri km².

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri aka Karere muri Kanama 2022 mu ruzinduko rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 27 Nyakanga 2017 aho yabwiye abagatuye ko nubwo ibipimo bigaragaza imibare y’iterambere ryagezweho byazamutse, ariko uyu Muryango ucyifuza gukora byinshi ku buryo bizamuka bigasatira 100%.

Abamaze kugera kuri Site ya Mbonwa ni ibihumbi byinshi

Abaturutse i Karongi na Rutsiro bazindutse cyane ku buryo saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, izuba ryarashe ari benshi cyane kuri Site ya Mbonwa aho Paul Kagame yiyamamariza mu masaha ari imbere.

Akanyamuneza ni kose ku maso y’abitabiriye iki gikorwa ndetse bari gucinya akadiho.

Abaturage bayiraye ku ibaba biteguye kwakira Paul Kagame

Guhera saa Sita z’ijoro abaturage bari batangiye kugera kuri Site ya Mbonwa, i Rubengera mu Karere ka Karongi, baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.

Imyiteguro y’ab’i Karongi irihariye

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Karongi hari ibyapa n’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi byamamaza umukandida Paul Kagame.

Ikirenze kuri ibyo, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakoze akarasisi mu Mujyi wa Karongi ku wa Gatandatu, bitegura kwakira uyu mukandida.

MU YANDI MAFOTO:Morale ni yose ku baturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, biri bukomereze mu Karere ka Karongi”(KANDAMO HANO MAZE UNASABE UBUCUTI KUGIRA NGO UYAREBE NEZA)

Kuri Facebook account,banza usabe kuba incuti na ISE KIME RWANDA kuri Facebook uzajya ubona byose nk’Incuti yacu

KANDA HANO WIREBERE ANDI MAFOTO AGARAGAZA UKO INKINGI ZA MWAMBA i KARONGI ZARI ZITEGUYEMO #PK24:

I Karongi bishimiye ko ibikorwaremezo byageze mu bice byose

Muhire Bonaventure waturutse mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko yahisemo gukomeza gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa yakoze n’aho igihugu cyavuye mu myaka 30 ishize.

Ati “Ibikorwa birivugira, amavuriro twarayabonye, amashuri, imihanda ubu muri buri kagali harimo Poste de santé. Yatanze Girinka mu baturage, abana bagwingiye babonye amata abakuru bafite inkunga y’ingoboka ibyo byose ni ibintu dukesha umubyeyi wacu Paul Kagame.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 yifuza ko mu myaka iri imbere, ibikorwaremezo byakomeza kwiyongera, hakubakwa imihanda kandi nibura buri mudugudu ukagira ivuriro ry’ibanze kuko ibindi bikorwaremezo bisigaye byo byamaze kugera ku baturage hafi ya bose.

10:52 Abari kuri Site ya Mbonwa bakomeje gucinya akadiho mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye zivuga ibigwi Umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame.

Hari abacyereye kureba Paul Kagame wababereye umubyeyi aho abababyaye batari

Francine wo mu Murenge wa Mubuga yabwiye IGIHE ko yazindukiye kuri Site ya Mbonwa agiye kureba umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko yabakoreye ibintu byinshi.

Ati “Ni umubyeyi watugiriye akamaro. Naje kumureba kugira ngo numve ibyo azatugezaho kuko n’ubundi yadukoreye ibintu byinshi, twaje kugira ngo tumushyigikire, tuzamutore 100%. Yatubereye umubyeyi aho ababyeyi bacu batari, yubatse imihanda, yahagaritse Jenoside.”

“Ikintu cya mbere ni umutekano hirya no hino amasasu aravuga ariko twe turaryama tugasinzira, ni ingirakamaro gusa icyo tumusabira ni umugisha nta kindi.”

Uyu mubyeyi w’imyaka 46 avuga ko mu myaka iri imbere Perezida Kagame yakomeza kwita ku bagore nk’uko yabikoze mu myaka ishize.

Ati “Nta mugore ugikubitwa, asigaye yiga amashuri nk’uko umugabo yayigaga mbese ubu umugore afite uburenganzira ku kintu cyose. Ubu icyo dushaka ko adufasha ni ukugira ngo twiteze imbere nkatwe abagore bo mu cyaro tumenye aho ifaranga riri turikirigite kuko ufite umutekano nta kintu utakora. Umutekano turawufite, turashaka kugana ibigo by’imari akadushyigikira kuko abenshi turacyitinya.”

Francine yavuze ko iyo bavuze Paul Kagame ahita yumva iterambere, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byose byatuma Abanyarwanda barushaho gutera imbere.

 Amafoto y’abahanzi basusurutsa abari kuri Site ya Mbonwa

Ku Musozi wa Sakinnyaga handitse amagambo agira ati “Tora PK 100% ✓”

Umusozi wa Sakinnyaga witegeye Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera aho Paul Kagame wa FPR Inkotanyi agiye kwiyamamariza

Chriss Eazy, King James na Knowless basusurutsa ab’i Karongi

Butera Knowless yaririmbye indirimbo zirimo “Baramushaka”

Ubwo Igisupusupu yari ku rubyiniro

Bwiza na Bruce Melodie babyina indirimbo Ogera mbere yo gukurizaho izindi zabo

Abaturage bayiraye ku ibaba biteguye kwakira Paul Kagame

Guhera saa Sita z’ijoro abaturage bari batangiye kugera kuri Site ya Mbonwa, i Rubengera mu Karere ka Karongi, baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.

Imyiteguro y’ab’i Karongi irihariye

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Karongi hari ibyapa n’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi byamamaza umukandida Paul Kagame.

Ikirenze kuri ibyo, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakoze akarasisi mu Mujyi wa Karongi ku wa Gatandatu, bitegura kwakira uyu mukandida.

MU MAFOTO N’AMASHUSHO REBA UKO GUSABA NO GUKWA HITEGURWA UBUKWE BYIFASHE MURI KARONGI/Foto:#Inganji ft #Igihe

Ku Musozi wa Sakinnyaga handitse amagambo agira ati “Tora PK 100% ✓”

Umusozi wa Sakinnyaga witegeye Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera aho Paul Kagame wa FPR Inkotanyi agiye kwiyamamariza

Chriss Eazy, King James na Knowless basusurutsa ab’i Karongi

Butera Knowless yaririmbye indirimbo zirimo “Baramushaka”

Ubwo Igisupusupu yari ku rubyiniro

Bwiza na Bruce Melodie babyina indirimbo Ogera mbere yo gukurizaho izindi zabo

10:05 Bwiza na Bruce Melodie bageze ku rubyiniro

Abahanzi bombi babanje kuririmba “Ogera” ivuga ibigwi umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mbere yo gukurikizaho indirimbo zabo bwite nka “Do Me” ya Bwiza na “Selebura” ya Melodie.

 Abasaza b’i Karongi basanze imiyoborere ya Paul Kagame ari ntagereranywa

Ibyiyingoma Hassan waturutse mu Murenge wa Bwishyura mu Mujyi wa Kibuye, yabwiye IGIHE ko icyatumye azindukira kujya kwamamaza Paul Kagame, ari ibikorwa byiza ntagereranywa bagejejweho nk’imihanda myiza, amavuriro amashuri, gahunda ya Girinka n’izindi zatumye imibereho y’abaturage iba myiza.

Ati “Hari za VUP abakecuru n’abasaza bafata, ni ibintu byinshi bishimishije, ubwo rero ntabwo twamutenguha. Ikindi kandi kiruta ibyo byose dufite ni umutekano dufite muri iki gihe. Igihugu cyacu cyabaye mu mivurungano ariko aya magingo turatekanye, ntabwo rero twarenga kuri ibyo ngo tureke kumutora.”

Uyu musaza w’imyaka 69 yahamije ko repubulika ya mbere n’iya kabiri zagiyeho afite ubwenge ariko zaranzwe n’ivangura n’irondakarere ryanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Kuri Leta ya Habyarimana irondakarere yari ryinshi cyane. Kugira ngo umuntu abone akazi yarindaga kubanza kwiga kuvuga ikigoyi cyangwa ikirera ariko imiyoborere iriho ubu ni ntagereranywa kuko umuntu aragenda akajya mu biro bakamwakira ntawe ugize ibyo amubaza ndetse na ruswa ntabwo ikibaho. Umuntu atinya kugusaba ruswa kugira ngo atayifungirwa, ibyo rero ni ibintu byiza biriho iki gihe byatuma umuntu atora Paul Kagame kugira ngo bishobore gukomeza.”

Ibyiyingoma asaba ko ibyakozwe byose byakomerezaho ariko hakazashyirwa imbaraga mu guhanga imirimo kugira ngo urubyiruko rwitabira amashuri ku bwinshi rushobore kubona icyo rukora na rwo rwiteze imbere kandi ruteze imbere igihugu.

09:44 Knowless, King James na Chriss Eazy ni bo bagezweho

Aba bahanzi uko ari batatu binjiriye muri “Tumutore ni we”, indirimbo ivuga ko Paul Kagame ari we muyobozi ubereye u Rwanda.

Nyuma yaho, Butera Knowless yaririmbye “Baramushaka”, Chriss Eazy aririmba “Jugumila” naho King James aririmba “Ndagukumbuye” mbere yo gukurikizaho izindi.

09:33 Igisupusupu na Agnès bari ku rubyiniro

Abahanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ na Agnès bahagurukije ab’i Karongi mu ndirimbo “Ikipe itsinda” ivuga ibigwi umukandida Paul Kagame.

Igisupusupu yakurikijeho “Rwagitima” yishimiwe cyane n’abari kuri Site ya Mbonwa.

Paul Kagame ariyamamariza mu Karere ka Karongi gafite umujyi ubereye ba mukerarugendo

Umujyi wa Karongi washyizwe mu yunganira Kigali, aho byitezwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 650.

Ni umwe mu mijyi nyaburanga y’u Rwanda aho ubwiza bwawo bugaragazwa n’Ikiyaga cya Kivu, Ibirwa binogeye amaso, inkombe z’ikiyaga n’ibimera bigikikije, urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka uhehereye uturuka mu Kivu n’ibindi.

Muri ibyo bikikije uyu mujyi harimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, uruganda rwa Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.

Iyi Karongi ni yo icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n’ahandi ugera ukagubwa neza wiyumvira akayaga ko mu Kivu.

Ni hoteli hafi ya zose ziri ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no mu Birwa bigize iki Kiyaga.

Aha i Karongi kandi ni ho hari hoteli y’akataraboneka, ifite ishusho nk’iy’iziboneka i Burayi, yahawe izina rya Château Le Marara, yatangiye guhindura isura y’uyu mujyi.

Kivu Lodge Hotel ni imwe muri hoteli zubatswe mu mwigimbakirwa uri mu kiyaga cya Kivu

Bethany Hotel ni imwe muri hoteli zimaze igihe i Karongi

Cleo Lake Kivu Hotel imaze igihe yakira ba mukerarugendo basura Karongi

Château Le Marara, ni imwe muri hoteli yahinduye isura ya Karongi

09:05 Abahanzi bo muri Karongi na Rutsiro bahawe umwanya wo gususurutsa abari kuri Site ya Mbonwa mu ndirimbo zivuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Abo Paul Kagame yubakiye i Karongi bemeye barara bagenda ngo bajye kumushimira

Mukashyaka Bonifilda utuye mu Mudugudu wa Kabageni, mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashari, yabwiye IGIHE ko yaturutse iwe saa Mbili z’ijoro agiye kuri Site Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaho mu Karere ka Karongi, kubera ibyo amukesha birimo kuba yarabaga hanze ariko yubakirwa inzu y’amabati ari na yo yasizemo abana be akajya gushyigikira uwo yita ‘umubyeyi we’.

Ati “Kagame yangiriye neza, nari n’umupfakazi sinagiraga epfo na ruguru, sinagiraga ahantu mba, icyatumye nzinduka ni uko yankuye imvura mu matwi, amvana ku gasozi ubu ndasakariye n’amabati, ubu nta kibazo mfite abana baratuje ndetse nabasize mu nzu, ubundi babaga hanze.”

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko nk’abagore hari byinshi bashimira Paul Kagame birimo kuba yarabateje imbere, bajya mu mashyirahamwe, bafashwa kwiga n’ibindi.

Ati “Nta mudamu ugiheranwa, ubu tumeze neza rwose natwe turajya mu nama tukabaza ikibazo cyangwa tugatanga igitekerezo kandi kikumvikana.”

Mukashyaka avuga ko mu myaka iri imbere abantu bafite intege nke byaba mu bushobozi n’imbaraga bajya bategwa amatwi kandi ibibazo byabo bigakemurwa vuba kuko hari igihe bitinda gukemurwa.

08:50 Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Karongi, barimo n’abo mu Karere ka Rutsiro.

Ibyagezweho muri Karongi mu myaka irindwi ishize

Mu bikorwaremezo bigamije gukomeza guteza imbere Akarere ka Karongi, habayeho gusana no kwagura umuhanda wa Rubengera–Rambura ufite kilometero 15,15. Ibyo kandi byakozwe ku muhanda wo mu Mujyi wa Karongi ufite kilometero ebyiri.

Hubatswe imihanda ishamikiye ku minini hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Karere ka Karongi, ibikorwa byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 4,7 Frw.

Ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023.

Hubatswe imiyoboro y’amazi harimo n’uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutanga m³ 2000 ku munsi.

Muri Karongi hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo muri Rugabano, Murundi, Ruganda, Rwankuba na Mutuntu. Byatumye imiryango 486 ituzwa neza, indi 1521 ikurwa mu manegeka.

Ku byerekeye ubuhinzi n’ubworozi muri Karongi hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM) ku ngengo y’imari ya 341.242.820 Frw.

Hatanzwe inkoko 5040 ku miryango 504, ingurube 228 ku miryango 191 n’ihene 250 ku miryango 125.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe isoko rya Karongi ku ngengo y’imari ingana na miliyari 1,53 Frw.

Mu mibereho myiza n’ubuzima, hasanwe Ibitaro bya Kibuye, hubakwa Ikigo Nderabuzima n’amavuriro y’banze 35.

Mu kwita ku burezi, hubatswe ibyumba 967 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 7,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri atanu y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 234.989.550 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4048 muri gahunda ya Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 42.803.

Abaturage batujwe mu mudugudu wa Rugabano bashima ko batujwe neza

Abakorera mu isoko rya Kibirizi bemeza ko ryahinduye imikorere

Agakiriro ka Karongi kubatswe mu buryo bugezweho

Amazi muri aka Karere yegerejwe abaturage

Ibigo nderabuzima byubatswe muri buri murenge

Imihanda inyuranye yagiye yubakwa muri aka Karere

Isoko rya Kijyambere rya Karongi rifasha mu buhahirane

Umuhanda wa Kivu Belt woroheje urujya n’uruza mu ntara y’Iburengerazuba

IPRC Karongi ifasha urubyiruko kuminuza no kunguka ubumenyi

Udukiriro twafashije benshi kwihangira imirimo i Karongi

Uduce tw’ubucuruzi twagiye dutezwa imbere

Ubuhinzi bw’icyayi buri gushyirwamo imbaraga i Karongi

Amagambo “Tora PK 100%” agaragarira buri wese yanditswe ku musozi hejuru

Ku Musozi wa Sakinnyaga witegeye Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera, handitse amagambo agira ati “Tora PK 100% ✓”.

Buri wese uri mu nkengero z’iyi site cyangwa uyiriho, abasha kuyasoma.

Morale ni yose ku baturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, biri bukomereze mu Karere ka Karongi. pic.twitter.com/5VTU8meDET

— IGIHE (@IGIHE) June 30, 2024

Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Karongi

Akarere ka Karongi kari muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, kari ku buso bwa km² 988,7.

Gatuwe n’abaturage 373 869 biganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 52,3%. Bose batuye ku bucucike bw’abagera 482 kuri km².

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri aka Karere muri Kanama 2022 mu ruzinduko rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 27 Nyakanga 2017 aho yabwiye abagatuye ko nubwo ibipimo bigaragaza imibare y’iterambere ryagezweho byazamutse, ariko uyu Muryango ucyifuza gukora byinshi ku buryo bizamuka bigasatira 100%.

Abamaze kugera kuri Site ya Mbonwa ni ibihumbi byinshi

Abaturutse i Karongi na Rutsiro bazindutse cyane ku buryo saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, izuba ryarashe ari benshi cyane kuri Site ya Mbonwa aho Paul Kagame yiyamamariza mu masaha ari imbere.

Akanyamuneza ni kose ku maso y’abitabiriye iki gikorwa ndetse bari gucinya akadiho.

Abaturage bayiraye ku ibaba biteguye kwakira Paul Kagame

Guhera saa Sita z’ijoro abaturage bari batangiye kugera kuri Site ya Mbonwa, i Rubengera mu Karere ka Karongi, baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.

Imyiteguro y’ab’i Karongi irihariye

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Karongi hari ibyapa n’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi byamamaza umukandida Paul Kagame.

Ikirenze kuri ibyo, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakoze akarasisi mu Mujyi wa Karongi ku wa Gatandatu, bitegura kwakira uyu mukandida.

Radio KIME:Indirimbo zirobanuye zamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi wazumva hano
Ushobora no gutunga Application yitwa Radio BOX muri telephone yawe uciye aho usanzwe ukura #App
Radio KIME #TweTuravugaMukatwumva nitwe ba mbere mu kukugezaho umuziki uyungurute #TweTuramamaza!

TEAM Live:

*Chief Editor:Kalain(NGANJI)Patrick

*Special Reporter:Jean Baptiste NTIRENGANYA

*Photography:Kwizera Remy Moses

*Connected by: #Inganji featuring #Igihe

*Organized by: RPF-Inkotanyi

©®ISE/KIMELtd
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube