REMERA: Uyu munsi nibwo hatahwa kumugaragaro Stade amahoro ,ahanateganijwe umukino wa APR FC na Police FC nk’ umukino wo gufungura ku mugaragaro iyi Stade Amahoro bikaba biteganijwe kuri iyi tariki inafite igisobanuro ku banyarwanda iya 1 Nyakanga 2024 saa Kumi nโImwe.
By Jean Baptiste Nsabimana
Amakuru yizewe agera kuri KIMELive.com yakuye mu Ishyirahamwe ryโUmupira wโAmaguru mu Rwanda, ni uko ku ikubitiro hari habanje gutekerezwa ko uyu mukino wahuza Rayon Sports na APR FC zaherukaga no gukinira kuri iki kibuga, ariko bikarangira iyi kipe yโi Nyanza itabonye abakinnyi bazakina.
Aha, byarangiye hemejwe ko uyu mukino uri buhuze Police FC yatwaye igikombe cyโAmahoro na APR FC yatwaye Shampiyona ubwo iki kibuga kizaba gifungurwa ku mugaragaro nyuma yo gusogongerwa tariki ya 14 Kamena.
Uretse ibi, Amakuru INGANJI zikura muri Minisiteri ya Siporo avuga ko uyu mukino uzanagaragaraho abashyitsi bโimena barimo abayobozi bakuru mu gihugu hamwe nโabaturutse muri CAF na FIFA ziyobora ruhago ku rwego mpuzamahanga
Ikipe yโIngabo igiye gukina uyu mukino yaramaze kubona umutoza mushya, Umunya-Serbia Darko Noviฤ ndetse ikomeje no kwibikaho abakinnyi batandukanye nka Seidu Dauda Yassif na Richmond Lamptey bombi bakomoka muri Ghana.
Igitego cya Mugisha Gilbert cyafashije ikipe ya APR FC gutsinda Police FC mu mukino wo gutaha Sitade Amahoro, ndetse ihita yegukana igikombe cya Amahoro Stadium Inauguration.
Ikipe ya Police FC na yo ikaba imaze iminsi ikora imyitozo, aho yanazanye abakinnyi batandukanye barimo umugande Joakiem Ojera ndetse na rutahizamu Ani Elijah nubwo amaze iminsi yaragiye gukora igeragezwa hanze yโu Rwanda.
Aya makipe yombi akaba ari yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika aho yanamaze no kubona ibyangombwa kuva muri CAF biyemerera kuyakina.
Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Muri yo,harimo ibyumba bizajya bikorerwamo nโabanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye nโaho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
ANDI MAFOTO ATANDUKANYE AJYANYE NO GUTAHA KUMUGARAGARO STADE AMAHORO :
UMVA HANO|Listen to Radio KIME KIGALI (Capital)