🌧️☀️ITEGANYA|GIHE:Reba uko biraba byifashe mu minsi ibiri-METEO RWANDA!

METEO:Nkuko benshi mwabidusabye kandi tukabona ari amakuru y’ingenzi ,mu kumenya uko ikirere cy’u Rwanda kiza kuba kifashe yaba uyu munsi ndetse n’ejo hazaza.INGANJI zizajya zibageza uko umunsi uraba wifashe.Biragusaba kujya uhita wihutira kureba mbere icyo Meteo Rwanda yavuze.

By INGANJI Chief Editor

ITEGANYAGIHE RYO KUWA 11 NYAKANGA 2024,

🔲KUWA GATATU :

Tariki ya 10 Nyakanga 2024 hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 Hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu ntara y’Uburengerazuba no mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyaruguru na Nyamagabe; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 5m/s.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu Karere ka Nyagatare.

Ku wa 10 Nyakanga 2024 hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Gatsibo,Kirehe na Kayonza ;Ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.

🔲 KUWA KANE:

Ejo ku wa 11 Nyakanga 2024, mu gitondo no ku gicamunsi nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu.


Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 6m/s.


Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ni12℃ mu Karere ka Nyabihu.


Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ni 29℃ mu Karere ka Nyagatare.

Izuba rizarasa: 06:02
Izuba rizarenga:18:10


Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080
Murakoze.

Byakorewe muri METEO RWANDA.

Murakoze!

KOMEZA KUMVIRA hano RADIO KIME: Listen to Radio KIME|Aho Waba uganje hose #KwIsi:

📻KARONGI👂 – 📻MUHANGA👂 📻KIGALI👂 📻NYAMASHEKE👂 :
Better DOWNLOAD:This App #RadioBox@Playstore @Appstore in your phone😍🥰❤️




Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube